skol

Nick Minaj yahishuye ikintu gitangaje Eminem yamusabye mu minsi mike bamaranye

Yanditswe: Wednesday 30, May 2018

Sponsored Ad

skol

Nick Minaj yavuze ko Eminem yamusabye ko babyarana maze Minaj amusubiza ko bitakunda cyeretse babanje gukora ubukwe bwemewe n’amategeko.

Mu cyumweru gishize nibwo umuhanzikazi Nick Minaj yatunguye abakunzi be kuri twitter ababwira ko ari mu rukundo n’umuraperi Eminem, gusa kuri ubu iby’urukundo rwabo rukomeje gufata indi ntera dore ko uyu muhanzikazi yongeye guhishura ko Eminem yamusabye ko yamutera inda ariko akabyanga.

Mu butumwa uyu muraperikazi yashyize hanze yifashishije urukuta rwe rwa Snap Chat yahishuriye abamukurikira ko umukunzi we Eminem amaze iminsi amusaba ko mu gihe gito kiri imbere bibaye byiza bahita babyarana umwana gusa Nick Minaj we yamusabye ko babanza gushyingiranwa byemewe n’amategeko akabona kumubyarira .

Urukundo rwa Nick Minaj ndetse na Eminem ruje nyuma yuko uyu mukobwa atandukanye n’uwari umukunzi we Nas ubusanzwe nawe akaba ari umuhanzi wubatse izina muri Leta Zunzu Ubumwe z’Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa