Nicki Minaj ukunze kwereka Isi yose ubwambure bwe yahishuye ikintu atajya akora abandi bakobwa bakora
Yanditswe: Wednesday 27, Jun 2018
Nicki Minaj yavuze ko atigeze yiyandarika ngo atange igitsina cye nka bamwe mu bakobwa basambana kugira ngo bandikirwe indirimbo.
Umuhanzikazi Nicki Minaj w’imyaka 35 y’amavuko, ukunzwe ku isi mu njyana ya Hip Hop yanenze bamwe mu bakobwa bagenzi be bigurisha ku basore mu rwego rwo kugirango babandikire indirimbo mu rwego rwo kugirango baborohereze ubuzima kandi baba bakwiye gukore intekerezo zabo bandika ibyo bumva bashaka.
Mu kiganiro yagiranye na ‘magazine Elle’ yatangaje ko abakobwa cyangwa se abagore bagurisha umubiri wabo, baba batazi agaciro kawo, bityo akaba avuga ko ibyo kugurisha umubiri we kubera serivisi yaba akeneye bitamubayeho.
Yagize ati: “ntabwo nigeze ntanga igitsina ahubwo nabahaye ibyishimo bituma bagishaka,… kuva nkiri umwangavu, nari umukobwa muto utari ukeneye umugabo umpa amafaranga, ntabwo nakeneye umugabo wo kunkorera, ntabwo nigeze ndyamana n’umugabo ngo anyandikire indirimbo, ngo dukorane amasezerano.
Nicki Minaj uzwiho kwambara bidasanzwe ku rubyiniro aho usanga yambaye utwenda tugaragaza imiterere y’umubiri we, yanze gusobanura neza niba atwambara mu by’ukuri agamije guha ibyishimo abagabo bituma bashaka igitsina nk’uko abitangaza.Avuga ko hari abagore babumbura amatako yabo ku madolari 2000$ gusa, agashimangira ko bibabaje kandi binateye agahinda.
Yagize ati :“Abagore ntabwo bategetswe kubumbura amatako yabo, wenda njye nari tereriyo, gusa na none sinabasha kubara umubare w’abagore b’indaya kuri uyu munsi,… naje kumenya ko iyo ubahaye 2000 by’amadolari uryamana nabo, ni ukuri birababaje ntabwo baba bazi agaciro kabo”.
Nick Minaj ni umwe mu bahanzikazi bavuzweho byinshi bitandukanye birimo kuba yaakundanye n’abahungu batandukanye barimo Meek Mil aho magingo bivugwa ko ari mu rukundo n’ umuraperi Eminem ndetse yigeze gutangaza ko yashatse ko baryamana akamusaba ko bazabikora bamaze gukora ubukwe mu gihe Eminem we yavuze ko amubeshyera.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *