skol

Nikuze uzwi muri filime ya City Maid yasangiye n’inshuti ze ku isabukuru y’amavuko [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 04, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Nikuze wamenyekanye muri filime y’uruhererekane ya City Maid yasangiye n’inshuti ze zitandukanye harimo nabo bakora umwuga umwe wo gukina cinema.

Musanase Laura benshi bamuzi nka “Nikuze” muri filime City Maid yifatanyije n’inshuti ze ziganjemo abo bakorana akazi ko gukina ama film ku munsi yizihizaho isabukuru ye y’amavuko aho na bamwe mu bahanzi banamuririmbiye.

Ibi birori byabaye kuri uyu wa kane taliki 2 Kanama 2018, Ahagana muma satatu zijoro bikaba byabereye muri Hotel yitwa The Mirror iherereye i Remera.

Nikuze yashimiye cyane inshuti ze zaje kwifatanya nawe muri ibyo birori.

Ati “ Ni iby’ agaciro kuba ntegura ibirori nk’ibi nkabona abo ntumira bakaza tugasangira binyereka ko nta bana nabi kandi ni nabyo nasaba buri wese uri hano gushyira imbere urukundo”.

Nikuze yirinze gutangaza imyaka yujuje nubwo yabisabwe nabatari bake bifuzaga kumenya imyaka yagize

muri ibi birori hagaragayemo abasitari batandukanye baba muri Cinema ndetse no muri muzika dore ko uyu mukobwa yanaririmbiwe nabahanzi bagize itinda rya 3 Hills Hope na Eric Mucyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa