skol

Umubikira yajyanywe kwa muganga ataka munda maze ahita yibaruka umuhungu[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 06, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Roxana Rodriguez umubikira wo mu Butaliyani, yajyanwe kwa muganga ataka ububabare budasanzwe mu kiziba cy’inda, birangira abyaye umwana w’umuhungu .

Uyu mubikira ukomoka ahitwa Salvador, guhera mu mwaka wa 2012 yabaga mu mujyi wa Rieti, uherereye rwagati mu Butaliyani aho yari yarihaye Imana .

Yajyanwe kwa muganga, bitewe n’ububabare yari afite mu kiziba cy’inda, abaganga bafashe icyemezo cyo kumushyira mu bitaro , ari naho yabyariye umwana w’umuhungu yise Francesco mu rwego rwo guha icyubahiro Papa Francis.

Urubuga rwa 20 minutes dukesha iyi nkuru ruvuga ko, Roxana Rodriguez , yemeza ko atari aziko atwite. Yagendaga abyibuha uko bwije n’uko bucyeye, we akavuga ko byaterwaga no kurya cyane, akanakeka ko arwaye imiyoboro y’inkari.

Rodriguez avuga ko mwana yabyaye ari impano y’Imana , kandi ko azamurera akamukuza, gusa ngo ntateganya gusubira aho akomoka , cyangwa mu kigo cy’ababikira yabagamo .

Umubikira mukuru uyobora ikigo yabagamo hamwe na Padiri mukuru wa Paruwasi ya Rieti bemeje ko agomba kuva mu kibikira.

Abantu batandukanye batangiye gukusanya inkunga yo kumufasha ndetse n’umuyobozi w’umujyi wa Rieti yemeye kumushakira inkunga.

Ibinyamakuru bitandukanye byo mu Butaliyani, byatangaje ko uyu mubikira yaba yaratewe inda n’umusore w’inshuti ye yo mu bwana, ubwo yajyaga iwabo ku ivuko.

Ibitekerezo

  • Niba imana yerekanaga Pastors,abapadiri n’ababikira basambana mwakumirwa.Ni ibihumbi n’ibihumbi.Bishoboka ko abatabikora aribo bake.Muribuka abapadiri ibihumbi byinshi byo muli Amerika bashinjwe ubusambanyi,Paapa agasaba imbabazi.Mu mezi ashize,muribuka Abasenyeri bo muli Chili bose uko ari 34 basezeya kubera gushinjwa ubusambanyi.Muribuka wa Cardinal wo muli Australia nawe wajyanywe mu rukiko kubera gusambanya abakobwa 20.
    Abapadiri benshi cyane,bafite abana n’abagore rwihishwa.Imyaka 4 ishize,umugore yagiye kwereka Family ya Musenyeri wali amaze gupfa,umwana babyaranye.Byabereye ahantu hitwa I Musha hafi n’i Nyagasambu.Ntimukishinge biriya biyita ngo "bihaye imana".Ntabwo aribyo.

    Kirenga udacumura akaba abateye ibuye rya mbere!cheers to you !

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa