skol

NTIBISANZWE!!Yateweho igitsina cy’uwapfuye nyuma y’uko icye cyari cyavuyeho

Yanditswe: Thursday 26, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Umusirikare wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahuye n’uruva gusenya ubwo yari ku rugamba mu gihugu cya Afghanistan, ubwo we na bagenzi be baturikanwaga n’igisasu maze ahasiga ubugabo bwe.
Uyu musirikare ukiri muto ariko utatangarijwe imyirondoro mu rwego rwo kumurinda, yateweho igitsina ndetse n’uruhu rw’udusabo tw’intanga rurimo ubusa mu rwego rwo kumugarurira ubushobozi bwo gukoresha urwungano rw’inkari ndetse akabasha no kongera gutera akabariro nubwo adateze kubyara. Itsinda (…)

Umusirikare wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahuye n’uruva gusenya ubwo yari ku rugamba mu gihugu cya Afghanistan, ubwo we na bagenzi be baturikanwaga n’igisasu maze ahasiga ubugabo bwe.

Uyu musirikare ukiri muto ariko utatangarijwe imyirondoro mu rwego rwo kumurinda, yateweho igitsina ndetse n’uruhu rw’udusabo tw’intanga rurimo ubusa mu rwego rwo kumugarurira ubushobozi bwo gukoresha urwungano rw’inkari ndetse akabasha no kongera gutera akabariro nubwo adateze kubyara.

Itsinda ry’abaganga bamubaze

“Nkimara gukanguka, niyumvise nk’umuntu muzima, mfite icyizere nk’aho nari meze neza kurushaho.”- Amagambo y’uyu musore wabazwe amasaha 14 yose n’abaganga 9 babaga iby’uruhu no guhindura imiterere y’abantu (chirurgiens plastiques) ndetse na 2 bita ku rwungano rw’inkari (chirurgiens urologues).

Nyuma y’ukwezi kose mu bitaro uyu musore ntiyigeze agaragaza ibibazo bituruka kuri uku kubagwa, ibyanejeje cyane abaganga bamukurikirana. Umwe muri bo witwa Dr Andrew Lee yagize ati “Dufite icyizere ko ibi bice twamuteyeho bizamusubiza ubushobozi bwo gukoresha igitsina cye haba mu kwihagarika cyangwa mu gukora imibonano mpuzabitsina.”

Nubwo hari icyizere ko uyu musore yaba yamaze gukira ariko biramusaba gutegereza amezi 6 yose kugira ngo hemezwe 100% ko yakize.

Ibitekerezo

  • Sciences & Techonology byateye imbere cyane muli iki gihe.Mu gihugu cya Belgium (Ububirigi),hari umuntu w’iwacu bateye IMPYIKO 2 bakuye ku bandi bantu kandi ariho neza.Hari nabo batera umutima (greffe).Ikibabaje nuko Sciences & Techonology bituma bakora intwaro ziteye ubwoba.Ibihugu 9 bifite atomic bombs zirenga 16 000 (nuclear warheads).Intambara ya 3 y’isi ibaye nkuko abahanga benshi bavuga ko yenda kuba,bakoresha biriya bitwaro isi yose ikaba ivu mu kanya gato.Igishimishije nuko Imana ibacungira hafi.Nkuko Bible ibisobanura,imana izabatanga itwike biriya bitwaro hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza.Ibyo bizaba ku munsi w’imperuka Bible yita Armageddon kandi uri hafi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa