skol
fortebet

NYAGATARE:Umusore n’umukunzi we baguwe gitumo barimo kubaga ingurube 2 bibye(AMAFOTO)

Yanditswe: Friday 11, Aug 2017

Sponsored Ad

skol

Umusore w’imyaka 33 n’umukunzi we ufite 27 bo mu Murenge wa Nyagatare bafatiwe mu cyuho babaga ingurube ebyiri bari bamaze kwiba umuturage wo muri ako gace.
Uyu musore n’umukobwa bivugwa ko basanzwe bakundana bacuruzanya inyama mu Kagari ka Rwimiyaga bafashwe bamaze kubaga ingurube z’uwitwa Bwanarege Patrick, ku manywa yo ku wa Gatatu tariki ya 9 Kanama 2017.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Dusabe Jean Bosco, yatangaje ko aba bantu uko ari babiri bafashwe na Polisi biturutse (...)

Sponsored Ad

Umusore w’imyaka 33 n’umukunzi we ufite 27 bo mu Murenge wa Nyagatare bafatiwe mu cyuho babaga ingurube ebyiri bari bamaze kwiba umuturage wo muri ako gace.

Uyu musore n’umukobwa bivugwa ko basanzwe bakundana bacuruzanya inyama mu Kagari ka Rwimiyaga bafashwe bamaze kubaga ingurube z’uwitwa Bwanarege Patrick, ku manywa yo ku wa Gatatu tariki ya 9 Kanama 2017.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Dusabe Jean Bosco, yatangaje ko aba bantu uko ari babiri bafashwe na Polisi biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bo muri aka gace.

Yagize ati “ Nibyo barafunzwe bazira ingurube ebyiri bibye bazikuye mu kiraro cy’uwitwa Bwanarege bakajya kuzibagira mu bihuru, kandi barabyemera ko aribo bazibye.”

Akomeza avuga ko kugira ngo bafatwe aba baturage batanze amakuru y’ahantu babonye hari kugurishwa inyama z’ingurube.

Yongeyeho ko nibahamwa n’icyaha bazahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka umunani n’icumi nk’uko biteganywa n’ingingo ya 305 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Nyuma yo gufatwa aba bombi bagiye gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi yo ku Murenge wa Nyagatare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa