skol

Nyakim ufatwa nk’umukobwa w’igikara ku isi ,we ngo ntaterwa ipfunywe nuko asa [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 13, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Izi mpamvu cyangwa se izindi zitazwi ni bimwe mu bishobora kuba bitera abantu kwitukuza. Ese mu by’ukuri uku kwisiga “Mukorogo” ababikora bibamarira iki? Iki kibazo gishobora kuba cyagorana kugisubiza kuko uwabikoze wenda ni we wenyine wabasha gutanga ubuhamya bw’icyo byamumariye.

Ijambo “Mukorogo” rimaze iminsi ryarabaye kimomo, ababizi neza bakaba bavuga ko risobanura uruvangitirane rw’amavuta n’ibindi bintu bashyiramo hanyuma bakabyisiga kugirango ibara ry’uruhu rwabo rihinduke bareke kuba igikara babe inzobe.

Impamvu itera abantu (cyane cyane abakobwa) kugira inyota n’umurava byo kwihindura inzobe ntivugwaho rumwe na bose. Hari abavuga ko buri wese abikora abitewe n’impamvu ze bwite ariko hari n’izindi mpamvu zikekwa ko zaba ziri ku isonga mu gutera ayo mashyushyu yo kwihindura inzobe cyangwa se kwitamura nkuko bamwe bajya babyita, ari zo:

1) Kuba hari imyumvire mu birabura benshi ko umuntu mwiza ari usa n’abazungu bityo bakagerageza kwisanisha nabo bisiga “mukorogo” bakaba inzobe.

2) Kuba bivugwako abagabo benshi bakunda abakobwa cyangwa abagore b’inzobe bityo bigatuma hari abihindura inzobe ngo bibabere akarango k’ubwiza.

3) Kuba umubare munini w’abantu bagaragara ku ma-televiziyo no mu bindi binyamakuru byinshi ku isi abantu birirwa bareba baba ari inzobe bityo bigakukira mu mitwe no mu mitima y’abantu ko kuba inzobe ari iturufu.

Nubwo rero bimeze bityo, hariho n’abandi bantu ku isi cyanga se hano iwacu mu Rwanda badakozwa ibyo guhindura uruhu rwabo bagakomeza kwibera ibikara nkuko Nyagasani yabaremye basa.

Urugero ni urw’uyu mukobwa ukomoka muri Sudani y’Amajyepfo witwa Nyakim Gatwech kuri ubu afite imyaka 24 akaba atuye Minneapolis muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu mukobwa ni igikara kimwe cy’umusereko ku buryo we ajya anavuga ko yenda gusa n’ubururu ariko yemeza ko aterwa ishema n’ibara ry’uruhu rwe ndetse akanabivuga ku mugaragaro aho bamwe banamuhimbye akazina ka ” Queen of the Dark”

Kubera kuba igikara cyane bamuhimbye ” The Queen of the Dark” ariko ntacyo bimutwaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa