Nyamirambo: Amarira ni menshi ku bakunzi ba Brochette zigura amafaranga 100frw
Yanditswe: Saturday 01, Sep 2018
Abakunzi ba Brochette z’ijana ahazwi nk’i Nyamirambo bari mu gahinda kenshi bitewe nuko igiciro cyazo bacyurije aho ubu igura 200frw kugirango nyirikuzicuruza atazahomba.
Bamwe mu batuye i Nyamirambo bavuga ko ubuzima bw’aka gace k’Umujyi wa Kigali ubundi bwabaga bworoshye, ariko ubu busigaye bushoborwa n’umugabo bugasiba undi. Kubera ko mu minsi yashize umuntu yashoboraga kugura brochette ku mafranga 100frw gusa gusa ubu zikaba zigura 200frw ngo icyo giceri barenzaho cyabateye icy obo bita nk’amerwe kuko batakizigura cyane nkuko byahozeho.
Bamwe mu baguzi bizi nyama bemeza ko basigaye bicwa n’amarwe y’izi Brochette kuko batakibasha kuzigura nka mbere zikigura amafaranga 100.
Ati “Ubu dusigaye twicwa n’amerwe gusa kuko niba mbere uwaguraga Brochette z’amafaranga 1000 yarahabwagwa 10 ubu bamuha eshanu gusa urumva ko umuntu atakizirya nka mbere.”
Bemeza ko Brochette zikigura amafaranga 100 zari zibafatiye runini kuko hari n’abaguraga eshatu bakazitahana bakajya kuzikorera isosi bakazirisha ubugari bo n’imiryango yabo, ubuzima bugakomeza.
ati “Ubu abazigurishaga basigaye bazitangira 200Frw, ubu ntizikiribwa cyane nka mbere kuko mu myaka ishize hari n’abaguraga nk’eshanu bakajya kuzirisha ubugari mu ngo zabo.”
Hari n’abababazwa n’uko bongereye ibiciro ariko ntibongera ubunini bw’intongo.
Omar umaze imyaka 16 acururiza izi Brochette z’amafaranga 100, avuga ko bazongereye ibiciro kuko n’aho igihe kigeze.
Ati “Nibyo zaguraga 100 ariko iyo urebye usanga byaratewe n’aho igihe kigeze kuko buri kintu cyose gisigaye gihenze ugereranyije n’ibihe byashize. No kugira ngo unabone ihene y’ibihumbi 35 aba ari amahirwe”.
Yongeyeho ko yahisemo kuzigurisha amafaranga 200 kugira ngo ajye anabasha gukuramo ayo kwishyura ikinyabiziga kizikura ku ibagiro kikazimugereza aho akorera n’inzu akoreramo.
Gusa nubwo izi Brochette zigura amafaranga 100 zikunze n’abatari bake, hari abanyarwanda benshi bagiye bakemanga ubuziranenge bwazo bagakeka ko ari iz’imbwa cyangwa iz’injangwe, bitewe n’uko zihendutse cyane ugereranyije n’ibiciro by’inyama ku isoko.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *