Nyamirambo: Umusore yibwe telefone n’ibihumbi 186frw n’insoresore zigize abanyerondo
Yanditswe: Tuesday 07, Aug 2018
Umusore witwa Muhizi John w’imyaka 39 yahuye n’uruva gusenya yibwa agera ku bihumbi 186 Frw na telefone asohotse mu kabari gaherereye i Nyamirambo hafi ya Cosmos, bikozwe n’abasore batatu mu buryo butunguranye.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Kanama 2018 , Ahagana saa saa tanu n’igice mu ijoro nibwo uyu musore utuye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge yibwe telefone ya Tecno Spark, amafaranga ndetse n’isaha, byose hamwe bifite agaciro gasaga ibihumbi 280 Frw.
Muhizi yavuze ko byatewe nuko babanje kwigira nk’abashinzwe umutekano, bamuhagarika ari mu nzira agenda hamwe n’umukobwa bari basohokanye ufite imyaka iri hagati ya 19 na 20, babasaba ibyangombwa, umuhungu arabibaha ariko uwo mukobwa arabibura.
Yagize ati “Twari tuvuye mu kabari batubonye baradukurikira aho twanyuze badusaba ibyangombwa banatubaza aho tuvuye, mpababwiye nibwo bahise bambaza impamvu nasohokanye n’umwana muto, baranjyana ngo banjyane kuri Polisi."
Uyu musore utarabashije kumvisha aba bamuhagaritse ko uwo mukobwa ari mukuru, bahise bamwaka ikintu cyose yari afite ‘ngo atabacika’, abaha telefone n’ikofi yari irimo amafaranga n’ibyangombwa bye.
Akomeza avuga ko bagiye bamubaza igituma ararura abana bato, bamushinja ko uwo bari kumwe yamusambanyije, niko gutangira kugira ubwoba, cyane ko uwo mukobwa nta n’ibyangombwa yagaragazaga byerekana imyaka ye.
Yakomeje agira ati “Batangiye kumbwira ngo namusambanyije mbona byakomeye, ngira ubwoba mbasaba imbabazi mbabwira ko ndabagurira Fanta, noneho kuko nari nananyweye barambwiye ngo nasinze batwicaza hasi, noneho uwari ufite ikofi irimo amafaranga na telefone aragenda.”
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SSP Hitayezu Emmanuel, yatangaje ko aya makuru bari batarayamenya.
Yagize ati “Ntabwo uwo muntu yari yatugezaho ikirego ariko tugiye kubikurikirana.”
Gusa yongeyeho niba uwo mukobwa yari afite imyaka 19 nta kibazo gikomeye cyarimo kuko yari kuba afite imyaka y’ubukure, ikibazo cyabaho igihe bakurikirana bagasanga ari umwana bari kumwe.
Yakomeje avuga ko hashize umwanya muto bahise babahagurutsa ngo bakurikire uwari utwaye ibyangombwa ariko babura aho yarengeye ku buryo banagarutse basanga na ba basore babiri bari basigaye bagiye.
Umunyerondo utarashatse ko izina rye ritangazwa ukorera mu Kagari ka Kabuguru I mu Murenge wa Rwezamenyo, yavuze ko nyuma y’aho uyu musore abagejejeho ikibazo cye bakurikiranye ba basore batatu, babura aho barengeye.
Ibitekerezo
sibyo gusa nabindi bizaziramo kko basigaye bafata nibisambo bakabijyira abenyerondo ubundi bigakora ibyo bishatse ntamuteko mbona mumarondo rwose