skol

Nyampinga wa Ghana 2017 yiyambuye ikamba yambwitswe

Yanditswe: Thursday 02, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Umukobwa witwa Margaret Dery wari wabaye Miss Ghana 2017 yeguye, avuga ko yikuye ku nshingano kubera umutwaro yashyizwe ku mutwe n’abategura iri rushanwa.

Uyu mukobwa yari yambitswe ikamba rya Miss Ghana 2017 kuwa 7 Ukwakira umwaka ushize, mu birori byabereye mu nzu y’imyidagaduro ya Banquet Hall mu mujyi wa Accra muri icyo gihugu.

Yari amaranye ikamba amezi asaga umunani, ariko mu itangazo aherutse gushyira hanze kuwa 28 Nyakanga yavuze ko yeguye ku mirimo ye kubera ko hari byinshi atabashije gukomeza kwihanganira.

Yagize ati "Kuba Miss Ghana ni kimwe mu bintu bibi byambayeho mu buzima ntateze kwibagirwa, yego ndabizi, nagaragaraga neza inyuma ariko nkashenjagira nshira. Ibibengerana byose si zahabu. Mwa bakobwa mwe ntimukeneye kwambikwa ikamba kugira ngo mugere ku ntego zanyu mu buzima.”

Uyu mukobwa yashishikarije abantu kutagira ubwoba bwo kuzamura amajwi bavuga ko ukuri ku bitagenda neza, ibirimo kubera(injustice), kubeshya n’ubusambo. Yavuze ko abantu bakwiriye guhumuka ntibishingikirize ku badafite imbaraga zo kubazamura. Dery yasoje yemeza ko hari byinshi ashaka kuzavuga mu bihe biri imbere maze isi yose ikamenya ukuri.

Exclusive Events Ghana yari ifite inshingano zo gutegura iri rushanwa, mu itangazo yashyize hanze ku wa kabiri w’icyi cyumweru tariki 31 Nyakanga 2018, yavuze ko bakoze ibishoboka byose ngo bafashe uyu mukobwa.

Ryagiraga riti “Twakoze ibishoboka byose kugira kugira ngo dufashe Dery ndetse n’abandi bamugaragiye kugira ngo babashe kugera ku ntego zabo nyamukuru.”

Iyi kompanyi yavuze ko iherutse gutanga ibijyanye n’amazi mu gace k’Amajyaruguru ya Ghana ariko bakaba batunguwe no kumva ko Margaret Dery yakuyemo ake karenge avuga ko bari kurima ibisinde bakamwikoreza.

Amarushanwa y’ubwiza muri Afurika akunze kubamo ibibazo uruhuri. Mu minsi ishize irushanwa rya Miss Burundi rayarasubitswe nyuma y’aho abakobwa hafi ya bose bahatanaga bari bamaze kwikura mu irushanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa