skol

Nyaruguru: Ibibazo by’urugo byamutesheje umutwe yimanika mu kagozi arapfa

Yanditswe: Saturday 12, May 2018

Sponsored Ad

skol

Umugabo w’ imyaka 40 y’amavuko utuye mu Karere ka Nyaruguru ,mu Murenge wa Muganza yimanitse mu kagozi arapfa kubera ibibazo by’ uruhuri yaterwaga n’ urugo rwe.

Uyu Mugabo utatangajwe amazina ye ubusanzwe yarafite abagore 2 babana mu kagari ka Samiyonga mu buryo butemewe n’amategeko , aho abaturanyi be bavuga ko aba bagore bombi bahoraga bagirana amakimbirane mu rugo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 11 Gicurasi 2018 nibwo basanze yimanitse mu kagozi mu cyumba cy’ inzu yabanagamo n’ umwe muri abo bagore .

Umunyamabaganga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Muganza , Uwimana Jean Pierre yabwiye Itangazamakuru ko uyu mugabo yarasanzwe agirana amakimbirane n’abagore be bikaba bikekwa ko urusobe rw’ ibibazo yararimo arirwo rwatumye afata icyemezo cyo kwiyahura.

Yagize ati “ Yari afite abagore 2 babana mu buryo butemewe n’amategeko akenshi bahoraga mu makimbiranye, Umugore we yatubwiye ko yaraye aje atongana avuga ko undi mugore amugurishiriza imitungo bituma umugabo ajya mu cyumba arikingirana mu gitondo basanga yapfuye“.

Uwimana yongeye ko yahageze ari kumwe n’ inzego z’ umutekano bakusanya ibimenyetseo ndetse bumvikana n’ umuryango wa Nyakwigendera uko bamushyingira hatabanje gukora isuzuma rigaragaza icyamwishe kandi bizwi neza ko yimanitse mu kagosi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa