skol

Umugabo yibutse ahantu yaparitse imodoka mu myaka 20 ishize yarahibagiwe

Yanditswe: Friday 08, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa Kane umugabo ukomoka mu gihugu cy’Ubudage yatunguwe no kubona imodoka ye amaze imyaka 20 yaribagiwe aho yayiparitse.

Uyu mugabo kuri ubu ufite imyaka 76 y’amavuko, ahagana mu 1997 nibwo yaparitse imodoka ye mu mujyi wa Frunkfurt uherereye mu Budage maze aza kwibagirwa aho yayiparitse.

Akimara kubona atibuka aho imodoka ye iherereye, yahise yihutira gutanga ikirego kuri polisi asaba ko bamufasha kuyishaka dore ko yakekaga ko yaba yaribwe.

Mu bikorwa byo gusenya inyubako ijashaje iri muri aka gace yahoze ikoreramo igaraje, nibwo iyo modoka yaje gusangwa muri iyo nyubako. Abubatsi bahise babwira abashinzwe umutekano babasaba kuza kureba niba babona nyirayo.

Basubiye mu birego byagiye bitangwa, abashinzwe umutekano baje gusanga ibyangombwa by’iyo modoka bihuye n’ibyikirego cyatanzwe mu 1997 n’umuntu wabuze imodoka.

Uyu mugabo yahise atumizwaho bamumenyesha ko imodoka yabuze mu 1997 yabonetse mu igaraje. Ku bw’amahirwe make, ubwo nyirayo yahageraga yasanze imodoka yarashaje ku buryo idashobora gusubira mu muhanda ahubwo ko igomba kujyanwa mu nganda zitunganya ibyuma bishaje.

Ibi bikaba bifitanye isano n’ikindi kirego cy’umuntu wavuze ko yabuze imodoka ye maze ikaza gusangwa aho yayiparitse ubwo yariyasinze nyuma y’imyaka ibiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa