Nyuma yo guhagarika umuziki,umuhanzikazi nyarwanda Asinah Era ari kwitekerezaho[AMAFOTO]
Yanditswe: Wednesday 04, Mar 2020
Mu gihe cy’amezi ane umuhanzikazi Asinah Erra atigaragaza mu bya muzika nk’ubusanzwe,yatangaje ko yahagaritse muzika.Ni mu gihe hari abavugaga ko akwiye kwitekerezaho agasibanganya amateka mabi yamenyekanyemo bityo akabona agakora ubukwe dore ko yujuje ibikenewe ubwiza amashuri n’umuhate mu mirimo.
Umwaka wa 2020 utangiye Asinah Erra atuje ndetse byari byateje impaka hibazwa irengero rye. Asinah utaherukaga kuvugwa avuga ko hari ibyo ahugiyemo ubu umuziki yabaye awuhagaritse.
Ati “Mpugiye mu bindi bintu, ikitwa umuziki nabaye nkihagaritse gusa sinzi igihe nzagarukira bizaterwa nibyo mpugiyemo igihe bizarangirira, ariko mu kazi kose ikiruhuko kiba gikenewe iyo ushaka gukora ibirenze ibyo wakoraga.”
Ibyo bintu ahugiyemo ntabwo yifuje kubitangaza kuko ngo ahanini ari iby’ibanga rye atari ngombwa ko abantu bose babimenya, gusa yemeza ko binyuranye n’umuziki 100%.
Ati “Hari izindi gahunda ndimo ariko ntekereza no ku iterambere ry’umuziki wanjye, icyo nizeza abafana banjye ni uko ni ngaruka nabo bazishimira ibyongarukanye.”
Kuba ahagaritse umuziki hari igihe byaba biterwa n’uko nta nyungu awukuramo cyangwa yifuza gusibanganya amateka mabi yamuvuzweho mu rwego rwo kwigarurira agaciro.
Ibitekerezo
Kuba umu Star ni bibi.Reba nawe abakobwa b’aba Stars babyara abana badafite abagabo.Ni benshi cyane.Barimo uyu Assinah wabanye igihe kinini na Riderman hanyuma akamuta akarongora undi mukobwa.Reba Shaddy Boo na Young Grace.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.