skol

Nyuma yuko atakaje ugutwi kwe mu mpanuka, yakorewe ukundi gutwi mu kaboko [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 11, May 2018

Sponsored Ad

skol

Umusirikare witwa Shamika Burrage, nyuma yo kurokoka impanuka idasanzwe yabaye mu mwaka 2016 yaje no kumutwara ugutwi kwe kw’ibumoso, yaremewe ukundi ku kaboko ke.

CNN dukesha iyi nkuru ivuga ko ibitaro bya gisirikare bya Texas Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aribyo byakoze icyo gikorwa cy’ibagwa rya Burrage.

Uku gutwi kwatewe kuri uyu musirikare bagukoze bifashishije imikaya yo mu kuboko kwe nkuko bitangazwa na Lt. Col. Owen Johnson III impuguke mu bitaro bya William Beaumont Army Medical Center biherereye i El Paso muri Leta ya Texas akaba ari nawe wayoboye itsinda ryabaze uyu musirikare.

Lt .Col Owen Johnson akomeza asobanura uko igikorwa cyagenze , aho avuga ko kubaga uyu mugabo hifashishijwe uburyo bwitwa [prelaminated forearm free flap].

Yagize ati” Ubu buryo bukorwa hifashishijwe kurema urundi rugingo mu kindi gice cy’umubiri w’umurwayi iyo abyifuza.Ni igikorwa cy’ifashisha imikaya n’imitsi kugirango hongere haremwe urugingo rufite ubushobozi nk’ubwizisanzwe”

Nkuko bitangazwa n’umuvugizi w’igisirikare cya Amerika Burrage w’imyaka 21 nyuma yo kubagwa, imitsi ijyana n’ivana amaraso mu gutwi kwe gushya ikora neza , kuburyo babona nta ngaruka na nke agaragaza.

Ibitekerezo

  • c’est excellent

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa