skol
fortebet

Oda Paccy yashyize atangaza igihe azashakira umugabo nubwo bamwe bavuga ko ari kera cyane

Yanditswe: Saturday 07, Oct 2017

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Oda Paccy uzwi cyane mu njya ya Hip Hop akaba muri iyi minsi akomeje kwamamara kubera uburyo yifotozamo, yatangaje ko umushinga wo kurushinga yamaze kuwiga neza ndetse anatangaza igihe azawushyirira mu bikorwa.
Kuri ubu Oda Paccy n’umubyeyi w’umwana umwe babyaranye na Rick Rick ubu wibera muri Amerika.
Ubwo Oda Paccy yari mu kiganiro na Magic FM yakomoje ku mushinga wo kubaka urugo cyangwa se gushyingirwa maze avuga ko ari umushinga yize neza ndetse ko kuri we agomba kuwushyira mu (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Oda Paccy uzwi cyane mu njya ya Hip Hop akaba muri iyi minsi akomeje kwamamara kubera uburyo yifotozamo, yatangaje ko umushinga wo kurushinga yamaze kuwiga neza ndetse anatangaza igihe azawushyirira mu bikorwa.

Kuri ubu Oda Paccy n’umubyeyi w’umwana umwe babyaranye na Rick Rick ubu wibera muri Amerika.

Ubwo Oda Paccy yari mu kiganiro na Magic FM yakomoje ku mushinga wo kubaka urugo cyangwa se gushyingirwa maze avuga ko ari umushinga yize neza ndetse ko kuri we agomba kuwushyira mu bikorwa mu mwaka wa 2020.

Igitangaje muri ibi ni uko Paccy hari ibyo akibura ngo umushinga we ujye mu bikorwa kuko ubwo yabazwaga niba afite umukunzi bateganya kurushinga aha bikaba byanahita byumvikana ko bamaze gupanga gukora ubukwe muri uriya mwaka, Paccy yagamije ko ntawe uhari. Gusa kuri we ngo gukora ubukwe singombwa ngo umuntu abe amaranye n’umukunzi we igihe kirekire bakundana.

Yasubije aseka agira ati: "Ik’ingenzi ntago ari ugukundana n’umuntu imyaka myinshi kuko burya kubana n’umuntu biba bigoye, hari igihe uba uzi ko wize imico ye nyuma ukaza gusanga utamuzi kandi mwitwa ngo mwakundanye igihe kinini nyamara ugasanga abakundanye amezi 6 bararwubatse rurakomeye. Burya Imana niyo yubakira umuntu rero kuba kugeza ubu nta mukunzi mfite nta mpungenge binteye kuko ku gihe nihaye hasigaye imyaka 2."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa