skol
fortebet

Oda Paccy yavuze ku makipe n’ abakinnyi akunda (AMAFOTO)

Yanditswe: Saturday 08, Jul 2017

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’ uko kuri uyu wa Kabiri ushize Uzamberumwana Pacifique uzwi nka Oda Paccy abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook yasangije abakunzi be ifoto yambaye umwenda w’ikipe ya FC Barcelone bigatuma benshi bibaza niba koko ari ukuri afana iyi kipe, yatangaje ko amaze imyaka itanu afana Barcelone .
Iyi niyo Foto Oda Paccy aheruka gushyira hanze yambaye umupira wa Fc Barcelone
Ni mukiganiro Oda Paccy yaraye agiranye n’ Umuryango ,aho yavuze ko uretse no gufana ikipe ya Fc Barcelone ko (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’ uko kuri uyu wa Kabiri ushize Uzamberumwana Pacifique uzwi nka Oda Paccy abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook yasangije abakunzi be ifoto yambaye umwenda w’ikipe ya FC Barcelone bigatuma benshi bibaza niba koko ari ukuri afana iyi kipe, yatangaje ko amaze imyaka itanu afana Barcelone .


Iyi niyo Foto Oda Paccy aheruka gushyira hanze yambaye umupira wa Fc Barcelone

Ni mukiganiro Oda Paccy yaraye agiranye n’ Umuryango ,aho yavuze ko uretse no gufana ikipe ya Fc Barcelone ko anayikunda cyane,yagize ati "Yego njye nkunda ikipe ya Barcelone".

Paccy abajijwe impamvu ayikunda yagize ati Barcelone ni ikipe irabizi donc,ifite amateka akomeye ndetse ifite n’abakinnyi bazi gukina".


Neymar ni umwe mu bakinnyi babili Oda Paccy akunda cyane

Oda Paccy yavuze ko hashize imyaka ikabakaba muri itanu ari umufana w’iyi kipe ya Fc Barcelone,Ikindi nuko Oda Paccy yaje gukomoza ku bakinnyi bagera kuri babili akunda mu mupira w’amaguru ku isi,aho yagize ati "Njye nkunda Neymar,Messi na Farrer gusa by’umwihariko nkunda Neymar na Messi"

Lionel Messi nawe ukina muri Barcelone ni umwe mubagize abakinnyi babili bakundwa na Oda Paccy

Hanyuma mu Rwanda Oda Paccy yavuze ko nta kipe agiramo afana kubera ko ngo n’ ubundi adakunda gukurikirana cyane umupira w’amaguru wo mu Rwanda,gusa yavuze ko afana ikipe y’igihugu "AMAVUBI Stars" ngo kubera ko iyo yakinnye nawe yitabira nk’abandi bose..,

Yagize ati "Mu Rwanda nkunda Amavubi muri rusange ariko ahanini mu Rwanda mfana amakipe nkurikije uko yatsinze...mfana ikipe yatsinze".


Oda Paccy mu Rwanda afana ikipe y’Amavubi niyatsinze gusa

Twabibutsa ko Oda Paccy ari umwe mu bahanzikazi babili bari bitabiriye PGGSS7 ndetse yegukana n’umwanya wa gatandatu muri iri rushanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa