P Fla yagaragaye asoma umukobwa wamutwaye umutima [AMAFOTO]
Yanditswe: Friday 14, Sep 2018
Umuraperi P Fla yatangaje ko ari mu rukundo n’umukobwa uzwi nka Aline.
Umuraperi nyarwanda wamamaye ku kabyiniro ka P Fla ni umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze kureka gukoresha ibiyobyabwenge nyuma yuko bitumye afungwa ndetse nyuma yo kuva mu gihomye akiyemeza kubireka burundu aho yabwiye abandi bahanzi bagenzi be kubireka kuko byangiza ejo heza habo hazaza.
Mu minsi yashize ubwo F Fla yaganiraha na KTV yatangaje ko mu gihe amaze avuye mu gihomye yabonye umukunzi mushya uzwi nka Aline ndetse wagaragaye mu ndirimbo nyinshi z’abahanzi nyarwanda zirimo akanyarirajisho ya Jay Polly kuri ubu ufunzwe.
P Fla yatangaje ko urukundo rwabo rwaje bitewe n’igihe bamaze baziranye ariko bakaba babwiranye ko bakundana mu minsi ya vuba, ibi nabyo byahamijwe na Aline wabwiye umunyamakuru ko byibuza imyaka irindwi yirenze bari inshuti cyane gusa ibyo gukundana bikaba byamaze gukunda ubu bakaba bahamya ko bari mu rukundo.
Usibye kuba bakundana uyu mukobwa uvuga ko yashinze kompanyi yo gufasha abahanzi yahise anatangaza ko yahise anasinyisha umukunzi we P Fla wiyongereye kuri The Hero umusore ukizamuka ubusanzwe yafashaga.
Umunyamakuru yabajijwe ku mubano we na El Poeta banabyaranye umwana yatangaje ko uyu ari uwo babyaranye ari inshuti ariko batakibana ko magingo aya ari kumwe na Aline nk’umukunzi we mushya.
Twakwibutsa ko na Aline yari yarashatse umugabo mu myaka yatambutse nyuma bakaza gutandukana aho uyu mukobwa yari amaze igihe ntamukunzi afite.
REBA AMAFOTO Y’UMUKOBWA URI MU RUKUNDO NA P FLA:



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *