skol

Padiri yirukanwe mu kazi nyuma yo gukubita urushyi uruhinja yabatizaga [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 29, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Umupadiri witwa Jacques Lacroix yegujwe ku mubirimo we w’ubupadiri kubera gukubita umwana w’uruhinja urushyi mu gihe rwariraga mu muhango wo kubatiza abana.

Muburasirazuba bw’ umujyi wa Paris ahazwi nko muri Melun haravugwa inkuru y’umupadiri witwa Jacques Lacroix wegujwe ku buyobozi bwe nyuma yo gukubita urushyi umwana w’ uruhinja ubwo yararimo kumubatiza.

Nyuma yuko amashusho akwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragza umugabo umupadiri witwa Jacques w’imyaka 89 y’amavuko ahoza umwana amarira gusa akamubera ibamba byarangiye amukubise urushyi muri ako kanya bamwe mu bari aho bahita bamwegezayo bamubwira ko ibyo akoreye umwana ataribyo na gato.

Ubuyobozi bwa Kiliziya bwahise bufata umwanzuro wo guhagarika uyu mu Padiri kubera icyaha yakoze cyo gukubita umwana kandi yakabaye atanga isura nziza ko akundana abana kuko na Yezu atigeze akubitwa mu gihe yaravutse.

Basoje bavuga ko uyu mugabo agomba gusaba imbabazi umuryango wuyu mwana ndetse akicuza icyaha yakoze bitaba ibyo akirukanwa ku kazi burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa