skol

Pasiteri yafashwe arimo gusambana n’umugore w’abandi muri hoteli

Yanditswe: Wednesday 25, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Umuvugabutumwa wo muri Nigeria yafashwe arimo gusambana n’umuyoboke w’idini rye mu cyumba cya Hoteli.

Mu Gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru y’umupasiteri utangajwe amazina ye wafashwe aryamanye n’umugore w’umuyoboke w’itorero rye mu cyumba cya Hoteli mu gihugu cya Benin mu mujyi wa Edo.

Nkuko tubikesha ibinyamakuru byo muri kino gihugu ngo ibi byabaye nyuma yaho uyu mugabo yarafite urujyendo rw’akazi ko kubwiriza aho nyuma yo gukora akazi kamujyanye yabeshya umugore w’abandi ko hari ubutumwa bw’ibanga ashaka kumugezaho Imana yamugeneye niko guhita bajyana muri hoteli batangira ubusambanyi.

Umugabo wasezeranye n’uyu mugore wajyanwe muri hoteli ngo yaje kumenya amakuru ko yajyanye na Pasiteri aho acumbikiwe yirutse kibuno mpa amaguru ajya kureba umufasha we niko gusanga yari aryamanye n’uyu mugabo maze bakorwa n’isoni.

Kubera umujinya mwinshi w’umugabo basambanyirije umugore ngo byahise bizamura kamere mbi niko gufatana mu mashati bararwana bakizwa n’abantu bakora muri hoteli . Gusa ngo mu gihe byabaga umugore we yari yamaze kwiruka ahungu iyi mirwano.

Nyuma uyu mu pastieri yakozwe n’isoni nyuma yo gutahurwa ko afite umugore n’abana 3 yasize muri Nigeria niko kujyanwa kuri Polisi gufungwa.

Ibitekerezo

  • Pastors benshi bamaze abakobwa n’abagore b’abandi.Pastors bakoresha amayeri menshi.Kugirango biyegereze abagore n’abakobwa beza,babanza "kubatonesha".Urugero,bakabashyira muli Korali.Cyangwa bakabaha amafaranga n’indi mitungo.Burya abakobwa n’abagore benshi,bagira intege nke,iyo abantu babatereta ngo baryamane.Ikindi kandi,batinya pastors kuko ababeshya ko avugana n’imana.Cyangwa akababwira ko nibaryamana amukorera "Deliverance",imyaku yose yarafite igashira.Ubusambanyi buzarimbuza millions and millions z’abantu ku munsi w’imperuka.Nicyo cyaha gikorwa n’abantu benshi kurusha ibindi.Kubera ko Pastors bagira amafaranga menshi ava mu cyacumi,biraborohera gusambana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa