skol

Pasiteri yatawe muri yombi azira kugurisha amatike yo kwinjira mu ijuru

Yanditswe: Saturday 08, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Pasiteri Paul Sanyangore zo muri Zimbabwe yatawe muri yombi azira kugurisha n’abakirisitu be amatike yo kwinjira mu ijuru ku mafaranga amadorari Magana atanu 500$.

Mu gihugu cya Zimbabwe haravugw inkuru y’umupasiteri waitwa Paul Sanyangore ndetse n’umugore we witwa Amanda batawe muri yombi na Police ya Zimbabwe kubera kugurisha n’abakirisitu be amatike yo kwinjira mu ijuru.

Nkuko Police yabitangaje yavuze ko uyu mugabo akurikiranweho icyaha cyo gucuruza n’abayoboke be amatike aho imwe bayigurishaga amadorari 500$ kuri buri muntu wese bose akabizeza ko ntakibazo bazagira mu gihe baza bageze ku marembo y’ijuru.

Pasiteri Sanyangore we yatangaje ko atitaye kubyo Police yatangaje kuko we icyo ari ugukora ari ukorohereza abantu kuzajya mu ijuru kuko Imana yamubonekeye ikamuha amatike yo kujya mu ijuru ndetse ko batamuretse Imana izabahana.

Yagize ati” Sinita kubyo abantu bavuga ,cyangwa kubwo police yatangaje gusa icyo nabwira abantu nuko Imana yambonekeye ikama amatike akozwe mu mushongi wa Zahabu nzaha abantu bashaka kwinjira mu gihe rero ubuyobozi butabikunze Imana yonnyine izabe ariyo ibahana.

Police yatangaje ko uyu mu pastier yatawe muri yombi amaze kubona amafaranga angana na $10,000 akuye mu matike yagurishije n’abayoboke be.

Ibi bije nyuma yuko ahagana mu mwaka wa 2005 ,batawe muri yombi nyuma yuko har umwe mu bayoboke be bigeze kubeshya umuntu bakamugurisha inyoni ihagaze amadorari $99.95 bamubwira ko ariyo izamuyobora inzira igana mu ijuru naramuka ashaka kujyayo.

Ibitekerezo

  • Bigaragaza ko abantu ari injiji.Police ikwiye gufata Pastors barya amafaranga y’abayoboke babo,bababeshya ko babasengera ubukire,inyatsi,kubona fiyanse,promotion ku kazi,imodoka za V8,amazu ya Etages,etc...Niyo mpamvu Yesu yavuze ko abakristu nyakuri ari bake cyane.Yasize adusabye gukorera imana ku buntu (Matayo 10:8).Ndetse na Pawulo aduha urugero rwo gukorera imana ku buntu,ukabifatanya n’akandi kazi gasanzwe kugirango ubeho (Ibyakozwe 20:33).Rwose ntimukemere ko abiyita "abakozi b’imana" babarira amafaranga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa