skol
fortebet

Pasiteri yishe abantu 59 ababwira ko ari kubaha umuti utuma batazandura icyorezo cya Coronavirus

Yanditswe: Friday 20, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Polisi yo muri Afrika y’Epfo yataye muri yombi umu Pastiteri witwa Rufus Phala wahaye abayoboke be umuti wo gusukura mu nzu, ababwira ko batazandura icyorezo cya COVID-19, 59 mu bawunyweye barapfa.

Sponsored Ad

Police yo muri Afrika y’Epfo yataye muri yombi Pasiteri Rufus Phalla wanyuranije n’amategeko agaha abantu bari mu rusengero rwe ko nibanywa Dettol, ibakiza indwara zitandukanye harimo no kubarinda kwandura icyorezo cya Coronavirusi. Police yo muri Afrika y’Epfo yemeje ko abantu 59 bamaze guhitanwa n’uyu muti usanzwe uzwi nk’isabune yifashishwa mu gusukura ibikoresho byo murugo.

Dail Sun Mu iperereza ryakozwe na Police ryagaragaje ko aba bayoboke bose banyoye isabune ya Dettol, bari bizeye gukira indwara kubera ko bari bizeye ibyo Pasiteri ababwira. Ubu bane bamerewe nabi aho ubuzima bwabo buri gukurikiranya n’abaganga muri icyo gihugu.

Pasteri Phalla yafotowe igihe yajyaga kugura umuti wa Dettol aha abantu mu rusengero

Isabune ya Dettol ikoranye acid yica udukoko ariko ni uburozi mu mubiri w’umuntu

Pasiteri Phalla, avuga ko we yategetswe n’Imana ariko akabwirwa ko nubwo uyu muti wica ariko ko ntacyo uri butware abayoboke bari buwunywe. Ajyendeye kur’ibyo, yahise aha abantu bose bari mu rusengero umuti wica udukoko ukoreshwa murugo cyangwa mu kumesa imyenda yanduye.

Yagize ati «Nanjye ndabizi ko Dettol yica, ariko Imana yantegetse kuyikoresha. Ninjye wayinyweye bwa mbere.»

Yasoje avuga ko yamaze kwakira ubutumwa bw’abantubabinyujije kuri Whatsapp, bamubwira ko bamaze gukira indwara bari barwaye.

Ibitekerezo

  • Iki ni ikimenyetso simusiga yuko aba biyita Abakozi b’Imana bakoreshwa na Satani.Ikibazo nuko abayoboke babo babemera cyane.Muribuka wa pastor wo muli Cameroon wateye inda abagore n’abakobwa barenga 20 basengeraga mu idini,ababwiye ko ari Imana yabimutegetse.Nkuko bible ivuga muli 2 Abakorinto 4:3,4,ni SATANI ihuma abantu amaso.Imana idusaba gushishoza mu gihe duhitamo idini.Ndetse ikadusaba gusohoka mu madini y’ikinyoma.Ngo nitwanga kuyasohokamo,izaturimburana nabo ku munsi wa nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa