skol
fortebet

Pasiteri Mpyisi yamenye amabanga ye arimo uko yakundaga udukumi,kuba yarambaye Ipantalo bwa mbere ayidodesheje i Bujumbura nibindi

Yanditswe: Wednesday 19, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Pasiteri Ezra Mpyisi umwe mu basaza bakuze ariko kandi banafite amateka mu Rwanda, yabaye icyamamare cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera inyigisho agenda atanga ndetse n’izindi bivugwa ko ahimbirwa mu rwego rwo gutebya. Uyu mugabo mu minsi ishize yaganiriye na Televiziyo Rwanda atangaza byinshi abantu batari bamuziho.

Sponsored Ad

Pastor Ezra Mpyisi yasuwe n’abanyamakuru ba Televiziyo Rwanda bamuganiriza ku bintu binyuranye birimo ubuzima bwe n’ibindi byinshi birimo udushya tunyuranye dukunze kumuvugwaho. Muri iyi nkuru Inyarwanda.com turibanda ku bintu by’amatsiko abantu benshi batari bazi kuri uyu mugabo, nk’uko yabitangarije Gerard Mbabazi umunyamakuru wa RBA ukora ikiganiro Zoom In ari nacyo cyaciyemo iki kiganiro.

Muri iki kiganiro umunyamakuru yabajije Pastor Mpyisi ibibazo binyuranye byiganjemo iby’amatsiko. Aha yamubajije igihe cya mbere yatangiye kwambarira inkweto, uyu musaza w’umuhanga mu gutebya asubiza ko yazambaye cyera ariko atakwibagirwa ukuntu abantu bazambaraga imbusane bagera ahari ibyondo bakazishyira ku nkoni bakagenda bambaye ibirenge. Ezra Mpyisi yahishuye ko benshi bangaga kwambara inkweto kuko zabiciraga amano.

Abajijwe igihe yatangiriye kwambara ikabutura nabwo Ezra Mpyisi yatangaje ko yatangiye kwambara ikabutura cyera. Yagize ati ”Umunsi mukuru ugasanga twese twambaye ikabutura,…” Ezra Mpyisi yatangaje ko yambaye ipantaro bwa mbere mu 1947-1948 icyo gihe ngo iyi pantaro yagiye kuyidodesha i Bujumbura avuye i Nyanza kuko nta badozi bahabaga. Ati “Iyo wabaga wambaye ipantaro abandi baragutinyaga.”

Ezra Mpyisi yahishuye ko burya yanyweye ku nzoga,…

Abajijwe niba atarigeze anywa ku nzoga na rimwe Pasiteri Ezra Mpyisi yabwiye umunyamakuru ati ” Ukaba umunyarwanda ntunywe inzoga, igihe cyarageze ndayireka,… Satani agira ibyiza nawe abantu baranywaga bakaba kumwe bagakundana abandi bakangana n’ubu ni ko biri,…” Abajijwe ibyo bavuga ko inzoga yaba ari mucyurabuhoro Pasiteri Mpyisi yabwiye umunyamakuru ati “Mucyurabyago”.

Uyu musaza anenga abanyarwanda kuba basigaye barabaye abasirimu bashaka kugenda n’imodoka gusa,…

Abajijwe uko bakoraga ingendo ha mbere Pasiteri Mpyisi yabwiye umunyamakuru ati “Twagenzaga amaguru, navaga ahantu hitwa i Gitwe mu Kabagari ngataha i Kivu kuri Goma n’amaguru.” Yongeraho ati”Ukava nk’ahangaha ugataha i Nyanza…” Aha umunyamakuru yamubajije niba atariyo mpamvu akomeye, nuko amusubiza agira ati ”None se ko ugenda wicaye?, None abatindi bariruka kuri wa munsi umwe w’imikino, kariya kanya ku munsi umwe ubundi mwicaye mu modoka kazabaha ubuzima? Ntibishoboka. Uricara amasaha ijana ukiruka atanu ni yo azagukiza kwicara, ntibishoboka.”

Ezra Mpyisi abajijwe igihe cya mbere yinjiye mu modoka yatangaje ko yayinjiyemo bwa mbere ari umunyeshuri umuzungu yagiye kwigisha iwabo asaba ko yamutwara undi ati jyamo. Aha Mpyisi yatangaje ko yahise yigira inyuma ntamwegere kuko ngo yanukaga. Abajijwe niba ajya akurikira ibivugwa ku mbuga nkoranyambaga bimwe bikanamwitirirwa Ezra Mpyisi yatangaje ko ibyinshi bamuhimbira ariko binamushimisha.

Ezra Mpyisi yavuze ku byo bakunze kumuvugaho ndetse anasubiza niba yaba akoresha Whatsapp,…

Aha yagize ati ”Hari ibyo bambeshyera hari n’ibyo bamvuga ukuri.” Abajijwe ibyo azi ko bamubeshyera Ezra Mpyisi yagize ati”Sinjya mvuga nk’uko bavuga, iyo mbibonye ndanezerwa ahubwo, iyo ibintu bikubeshyera nibyo bisazi wowe uri muzima. Urarakarira ibigoryi? Nawe uba ubaye ikigoryi. Nta kindi bavuga no mu by’amadini baramvuga. Ariko ikinezeza ni uko bavangavanga.”

Abajijwe niba akoresha Whatsapp Ezra Mpyisi yabihakanye atangaza ko atayikoresha ati” Nyishakaho iki? Aho nagiye muri Bibiliya nkajya muri whatsapp? Erega ngaho aho ibintu bicikiye, usanga agakobwa akagabo kari muri telefone ntikayivamo… nta mwanya wa telefone nta wa whatsapp mfite.”

Ezra Mpyisi yahishuye ko akiri umusore yakundaga inkumi kubi…

Ibi yabitangaje ubwo umunyamakuru yamuzaga igihe yirebeye mu ndorerwamo, nuko Pastor Mpyisi atangaza ko yirebyemo cyera akiri umusore. Ibi byatumye umunyamakuru amubaza uko yibonaga icyo gihe, maze Ezra Mpyisi agira ati ” Nari agasore keza sha ntabwo ari nk’ubu, ariko agasore gashaka kwiruka inyuma y’abakobwa, nkaba ndapfuye. “

Abajijwe niba yarabikoze yagize ati “Umva umva ubu uraganira n’inkovu icyakora igisebe cyarakize, none se wavukira muri ibyo ugakora iki? Ariko ukagera igihe Yesu akakuvura.”

Pasiteri Ezra Mpyisi yaraterekereye,…

Abajijwe niba atarigeze aterekera Ezra Mpyisi yagize ati” Nagiye ku ishuri ndi muto mbona data abikora, nkamufasha inkoko babaga inkoko bagira ngo bamenye uko bameze, iyo ni yo yari idini yabo kandi nticyari icyaha kuri bo.” Abajijwe niba ubu atabifata nk’icyaha yabihakanye. Abajijwe ukuntu ab’ubu bavuga ko guterekera ari icyaha yagize ati “Amasengesho ni uguterekera” Ezra Mpyisi ntabwo yicuza kuba yaraterekereye kuko icyo gihe bitari icyaha, ati ” Ubu ng’ubu ni bwo nabyicuza kuko namenye ikibiruta, kandi ntaho nagiye ntaho navuye abanyarwanda babyitaga guterekera, abanyamadini babyita amasengesho ni kimwe, ni amazina atandukanye,…igikorwa ni kimwe.”

Ezra Mpyisi ari mu ba mbere bagiye mu ndege banatunze imodoka zabo, …

Muri iki kiganiro cyamaze hafi iminota 13 Ezra Mpyisi yabwiye umunyamakuru ko yagiye mu ndege bwa mbere mu 1964 ubwo yari ajyanye abana ku ishuri muri Uganda. Iki gihe indege yagendwagamo n’abazungu n’abandi bacye cyane. Uyu musaza ngo imodoka ye ya mbere yayiguze mu 1965 iki gihe yari amaze kuba umuzungu mu maso ya benshi mu banyarwanda. Asoza aka gace k’ikiganiro yagize ati ”Ariko uko tujya mu majyambere tugura imodoka n’indege ni ko turushaho kuba abagome mu bwonko.”

Ezra Mpyisi ni umwe mu basaza bakuze cyane hano mu Rwanda cyane ko akabakaba imyaka ijana dore ko afite imyaka mirongo icyenda n’irindwi y’amavuko bivuze ko yavutse mu 1922. Ari mu bapasiteri bakunzwe cyane mu Rwanda bitewe n’inyigisho ze zifasha benshi n’uburyo aganira atebya.

Ibitekerezo

  • nta muntu udakunda inkumi,,,

    Jyewe aho nakundiye MPYISI,ni igihe yavuze ko Pastors babeshya ko bakorera Imana nyamara baba bishakira Icyacumi gusa.Icyo gihe yasabye imbabazi kuba nawe yarariye Icyacumi igihe kinini ari Pastor.Nibyo koko.Icyacumi cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi,kubera ko Imana itari yarabahaye amasambu,noneho isaba abandi Bayahudi guha Abalewi Icyacumi kugirango nabo babeho.Bisome muli Kubara/Numbers 18:24.Yesu aje ku isi,yahinduye ibintu byinshi.Muli Matayo 10:8,yasabye abakristu nyakuri "gukorera Imana ku buntu".Ndetse na Pawulo aduha urugero muli Ibyakozwe 20:33.Havuga ko nubwo yajyaga mu nzira akabwiriza abantu,nta mafaranga yasabaga.Ahubwo yarikoreraga akitunga.Abakristu nyakuri uzababwirwa nuko nabo bigana Yesu n’Abigishwa be,bakajya mu nzira BOSE bakabwiriza ijambo ry’Imana kandi ntibasabe Icyacumi mu nsengero zabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa