skol
fortebet

Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko u Burundi nta bitero bugabwaho n’abitwaje intwaro

Yanditswe: Friday 25, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko nta mitwe yitwaje intwaro igaba ibitero ku Burundi, ngo kuko iyo biza kuba ari byo iyo mitwe yakabaye yarafashe ibice bimwe na bimwe bya kiriya gihugu.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatanu mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru ndetse n’abaturage batandukanye b’u Burundi cyabereye i Gitega mu murwa mukuru wa politiki, yavuze ku ngingo zitandukanye zirebana n’u Burundi.

Ku ngingo irebana n’umutekano w’u Burundi, Perezida Ndayishimiye yabajijwe icyo atekereza ku bitero bimaze iminsi bigabwa mu Burundi, asubiza ko igihugu cye kitigeze giterwa, ngo kuko iyo kiza kuba cyaratewe abateye bakagombye kuba baragaragaje uduce tw’u Burundi bafashe. Ati:

Iyo uteye igihugu uravuga uti nafashe Komini iyi niyi. None mwari mwumva hari Komini n’imwe bafashe?

Perezida Ndayishimiye yavuze ko abo biyita abarwanyi baza bakica abaturage ari abagizi ba nabi, ngo kuko nta wavuga ko u Burundi buterwa kandi abategetsi babwo n’abashinzwe umutekano batari mu kaga.

Yashimangiye ko u Burundi ari nyabagendwa yitangiraho urugero rwo kuba amaze iminsi azenguruka igihugu yemwe ananyura mu duce bivugwa ko tubamo abitwaje intwaro, ariko bakaba batarigeze bamutangira na rimwe. Yagize ati:

Igitero ku gihugu gitangirira ku bategetsi bakomeye. Nta kibazo mfite, nkorera ingendo mu gihugu hose kandi nyura n’ahantu abitwaje intwaro byavuzwe ko baba. Murazi amasaha naviriye i Kigoma. Ko ntabwo twahuye? Ejo navuye i Bujumbura nijoro nza i Gitega, ko ntababonye kandi bivugwa ko bahaba? Ni gute wavuga ko igihugu giterwa kandi inzego z’umutekano zitari mu kaga?

Perezida Ndayishimiye yavuze ko u Burundi nta gitero na kimwe bwigeze bugabwaho, mu gihe mu bice byo mu ntara ya Rumonge iri mu burengerazuba bwa kiriya gihugu n’iya Kayanza iri mu majyaruguru yacyo hakunze kumvikana ibitero byagiye bihitana abiganjemo inzego zishinzwe umutekano.

Umutwe wa Red-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi ni wo uherutse gutangaza ku mugaragaro ko ari wo ugaba ibyo bitero.

Mu mpamvu Red-Tabara yagaragaje zituma itera u Burundi, harimo kuba kuva u Burundi bwabamo imvururu zishingiye kuri Politiki mu myaka itanu ishize, ababarirwa mu bihumbi 500 barahunze igihugu, nyuma yo gushyirwaho igitutu gikomeye bazira imyigaragambyo bakoze mu mahoro basaba ko habaho iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro ya Arusha.

Ivuga ko uretse kuba hari abahunze, hari n’abandi barenga 2,000 bishwe, abarenga 1,000 baburirwa irengero, mu gihe ababarirwa mu magana bakorewe iyicarubozo.

Ku bwa Red-Tabara, ngo kuva muri 2015 “Nta munsi udashobora gusanga umuntu wishwe akajugunywa mu muferege w’amazi cyangwa ku muhanda”, ibyo yemeza bikorwa n’abicanyi ba Leta bica abantu baba babaza uburenganzira bwabo.

Hejuru y’imfu no kuburirwa irengero bya hato na hato, ngo ibihumbi by’Abarundikazi basambanyijwe ku ngufu, abenshi mu rubyiruko bashimutwa n’inzego zishinzwe ubutasi, ku buryo ababarirwa mu 8,000 bafunzwe mu buryo budakwiriye ikiremwa muntu.

Ku by’imikoranire y’abategetsi b’u Burundi n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, umutwe wa Red-Tabara wagarutseho, aho washinje ubutegetsi bw’u Burundi kuba igikoresho cyifashishwa mu guhungabanya akarere, ngo kuko bizwi ko ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi rifite imikoranire ya hafi n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagize iti:

Loni, Afurika yunze ubumwe na EAC bazi neza ko ibikoresho cy’ibyaha rusange biri mu Burundi. Bazi ko ubutegetsi bwa CNDD-FDD bwahindutse inzira y’ihungabana ry’umutekano w’akarere ndetse ko bukorana n’imitwe ya gisirikare y’abicanyi bo mu Rwanda bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uwo mutwe uvuga ko icyo ugamije ari ukubera Abarundi akaboko ka gisirikare, mu rwego rwo kubarinda abicanyi, igitugu, ubukoroni n’ivanguramoko, igasaba imiryango mpuzamahanga gutanga ubufasha kugira ngo Abarundi babone amahoro arambye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa