Perezida Kagame yahuye na Perezida wa FIFA ahabwa umupira wa numero 9 (AMAFOTO)
Yanditswe: Friday 09, Jun 2017
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ejo hashize yahuye na Perezida wa FIFA Gianni Infantino ndetse anasura inzu ndangamurage y’Umupira w’Amaguru ku Isi i Zurich mu Busuwisi.
Nyuma yo gusura iyo nzu ndangamurage, yasize ubutumwa buvuga ko yishimiye urwo ruzinduko ndetse n’impano Perezida wa FIFA yamugeneye. Ati “Nagize ibihe byiza nsura iyi ngoro y’igitangaza. Nzagaruka nsure n’ibyo ntabashije kubona uyu munsi.”
Yanashimiye Gianni Infantino ku bw’umurava ashyira mu kubungabunga iyo nzu (…)
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ejo hashize yahuye na Perezida wa FIFA Gianni Infantino ndetse anasura inzu ndangamurage y’Umupira w’Amaguru ku Isi i Zurich mu Busuwisi.
Nyuma yo gusura iyo nzu ndangamurage, yasize ubutumwa buvuga ko yishimiye urwo ruzinduko ndetse n’impano Perezida wa FIFA yamugeneye.
Ati “Nagize ibihe byiza nsura iyi ngoro y’igitangaza. Nzagaruka nsure n’ibyo ntabashije kubona uyu munsi.”
Yanashimiye Gianni Infantino ku bw’umurava ashyira mu kubungabunga iyo nzu ndangamurage no mu guteza imbere umupira wa ruhago ku Isi.
Ati “ Perezida wa FIFA, warakoze gutuma aha hantu hamera hatya. Nshimiye kandi n’abagabo n’abagore bakomeza kuhabungabunga.”
Muri Gashyantare Infantino yagiriye uruzinduko mu Rwanda, ashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Hoteli ya FERWAFA ndetse anaganira na Perezida Kagame ku guteza imbere umupira w’amaguru n’amahoro.
Icyo gihe Infantino yashimiye Perezida Kagame kubera amarushanwa atera inkunga arimo nk’ry’amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo mu karere , CECAFA.
Perezida Kagame yamwijeje ko u Rwanda ruzakirana yombi ibikorwa byose by’Umupira w’amaguru FIFA yashaka ko bibera mu gihugu.
Yanamusezeranyije kandi ko leta y’u Rwanda izakomeza ibikorwa byo kubaka hoteli ya Ferwafa.

Ibitekerezo
iyi number yabonye nyirayo turifuza ko muri reyon yakurwaho igasigarana intore izirusha intambwe.