skol
fortebet

Perezida Museveni ntiyifuza guha ubutegetsi umuhungu we

Yanditswe: Thursday 09, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Chairman wa NRM mu gace ko Hagati ya Uganda, Abdul Naduli yatangaje ko ababajwe n’ abavuga ko Perezida Museveni yifuza kuzasimburwa n’ umwana we Gen. Muhoozi Kayinerugaba ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ya Uganda mu matora ateganyijwe muri 2021.

Sponsored Ad

Uyu mukambwe w’ inararibonye muri politiki yavuze ko abavuga ko Museveni ashaka kusimburwa n’ umuhunu we ku butegetsi ku cyo bise” Muhoozi Project” ari abashaka gushyira Uganda mu kaga gusa.

Yagize ati” Nkurikije uburyo nzimo Museveni nsanga ubu nibwo afite imbaraga zidasanzwe mu mikorere ye ku buryo ashoboye kugeza Uganda ku rundi rwego rwo hejuru”.

Abdul Naduli yakomeje avuga ko abanyapolitiki bo muri Uganda batavuga rumwe na Leta batakagombye gutakaza umwanya wabo bibaza kuri Muhoozi Kayinerugaba (umwana wa Perezida Museveni) ngo kuko nawe afite uburenganzira bwo kuba yaba Perezida mu gihe itegekonshinga ribimwemerera.

Kuri iyi ngingo kandi yatanze ingero z’ abantu babaye abaperezida ariko batabisigiwe n’ ababyeyi babo ako kanya atanga urugero rwa Uhuru Kenyata uyoboye Kenya ariko nyuma y’ imyaka myinshi cyane se Jomo Kenyata yarabaye Perezida wa mbere w’ icyi gihugu wanaharaniye ubwigenge bwacyo.

Abdul Naduli wahoze ari Minisitiri yashimangiye kandi ko ishyaka NRM ryiteguye neza amatora ndetse anavuga ko Museveni azakomeza kuba umuyobozi w’ intangarugero mu mu iterambere ry’ igihugu ndetse na Afurika muri rusange, nk’ uko yabitangarije The Insider.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa