Ad Restricted
Perezida w’u Burundi yatumije igitaraganya inama y’ umutekano
Yanditswe: Thursday 17, Dec 2020
Kuri uyu wa 16 Ukuboza 2020, Perezida w’ u Burundi, Evariste Ndayishimiye yatumije inama y’umutekano itari yitezwe.
Iyi nama nk’uko amakuru ahari abivuga yabereye mu Mujyi wa Gihanga mu Ntara ya Bubanza, mu Burengerazuba bw’amajyaruguru y’igihugu ngo hakaba harebwe uko umutekano wifashe mu gihugu.
Mu bagombaga kwitabira iyi nama harimo abo mu gisirikare (FDNB) igipolisi (PNB), Minisitiri w’ubutabera n’abayobozi mu zindi nzego nk’uko Taarifa ibitangaza.
Ahabereye iyi nama ni mu gace kegereye Congo-Kinshasa, ahamaze iminsi hari ibitero by’inyeshyamba za RED-TABARA, ahagiye hagabwa ibitero.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *