Polisi yaguye gitumo Pasiteri n’abagore 7 barimo basenga bose bambaye ubusa hose
Yanditswe: Thursday 04, Oct 2018
Ku wa kabiri w’iki cyumweru Polisi y’igihugu muri Uganda yataye muri yombi umugabo w’Umuvugabutumwa basanze asengana n’abagore barindwi bose bambaye ubusa.
Aba bafashwe basengera mu nzu isanzwe ituwemo n’umuturage ari yo bari bahinduye urusengero.
Aya mahano yabereye muri district ya Rukiga iherereye mu majyepfo ya Uganda. Bashinjwa gusenga mu buryo butemewe n’amategeko aho bafashe inzu ituwemo n’abantu akaba ari yo bahindura urusengero.
Aba batawe muri yombi babunuje basanzwe basengera mu itorero rizwi nka” Full Gospel Church’’ ryakoreraga mu rugo rw’uwitwa Kahababo.
Mbere yo kujya gufunga uyu muvugabutumwa n’aba bagore, Polisi ya Uganda ngo yabanje kumubaza impamvu atinyuka kwambika ubusa abagore b’abandi bagabo akabajyana mu masengesho.
Umuyobozi wa Polisi muri aka gace ka Rukiga yavuze ko bubaha imyemerere ya buri muntu, gusa abantu bakaba bakwiye gukurikiza amategeko agenga insengero harimo; kuba zikorera ahantu hazwi aho kwihugika mu mazu y’abantu bambaye ubusa.
Ikinyamakuru Dail Monitor cyavuze ko abagabo b’aba bagore ari bo batungiye Polisi agatoki aho bayibwiye ko uyu muvugabutumwa amaze igihe yarajujubije abagore babo; abiriza mu rusengero amanywa b’ijoro bityo bakaba bamaze icyumweru kirenga barataye ingo zabo.
Ibitekerezo
Nanjye ndi Umuvuga-butumwa.Aya madini avuka buri munsi,niyo atera ibibazo kubera kwishakira amafaranga,ibyubahiro n’ubusambanyi.Bible yita Abagore n’Abakobwa "inzabya zoroshye" (weak vessels).Pastors benshi barabashuka bakabasambanya,bakababwira ko imana yabategetse ko baryamana.Ikindi kandi,Abagore n’Abakobwa bibwira ko kuryamana na Pastor bitanga "UMUGISHA".
Kimwe nuko millions and millions z’abantu baha Pastors ICYACUMI,bibwira ko Imana ihita ibaha ubukire,promotion ku kazi,Fiyanse,gukuraho inyatsi,etc...Ni Satani ihuma abantu amaso,bibeshya ko Pastor akorera imana.Bible ivuga ko baba bakorera "inda zabo" (Abaroma 16:18).
Ahubwo Nibicwe!!!