Producer Knoxbeat yasezeranye na Akamikazi Bernice,Rocky Kirabiranya wari ugaragagiye umugeni yatunguye abatashye ubukwe[AMAFOTO]
Yanditswe: Friday 26, Mar 2021
Nyuma y’amezi abiri yemeranyije n’umukunzi we ko bazabana akaramata, Producer Knoxbeat wo muri Monster Records yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Akamikazi Bernice.
Knoxbeat yasezeraniye mu Murenge wa Nyakabanda ho mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane, tariki 25 Werurwe 2021.
Uyu musore usanzwe amenyerewe mu gutunganya indirimbo yari agaragiwe na Rocky Kimomo nka Parrain (uhagarariye umubyeyi wa Knoxbeat). Mu buryo butunguranye, Rocky uzwi cyane mu gusobanura filime yagaragaye inyuma y’umugeni yambaye ingofero.
Knoxbeat yasezeranye mu mategeko nyuma yo kwemererwa n’umukunzi we ko bazabana akaramata muri Mutarama 2021 ubwo yamwambikaga impeta.
Knoxbeat akaba asezeranye na Akamikazi Bernice nyuma y’uko hari umukobwa bari bamaranye imyaka itari mike bakundana,ndetse bakaba baranabyaranye umwana.
Knoxbeat wasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, ni umwe mu ba Producer bafite izina mu muziki w’u Rwanda. Yakoze nyinshi mu ndirimbo zamenyekanye by’umwihariko izisohoka muri Monster Record ya Dj Zizou.
Uyu musore yakoze indirimbo zirimo ‘Kadance’ ya Yvan Muzik na Uncle Austin, ‘Ngirente’ ya Amalon, ‘Ibanga’ ya Zizou na Christopher Muneza, ‘Ngufite ku mutima’ ya Bushali na The Ben, ‘Nyibutsa’ ya Adrien Misigaro na Miss Dusa n’izindi.
Yakoze kandi ku ndirimbo nyinshi King James amaze iminsi asohora, iza Dj Zizou n’abandi bahanzi banyuranye.
Mu buryo butunguranye, Rocky uzwi cyane mu gusobanura filime yagaragaye inyuma y’umugeni yambaye ingofero.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *