Prof Eric Busere Mugerwa wahoze ari Umuyobozi wa kaminuza ya Nkumba yarongoye umukobwa w’imyaka 25 akaba abaye umugore wa 10
Yanditswe: Friday 06, Mar 2020
Uwahoze ari umuyobozi wa Kaminuza ya Nkumba yahoze ari Dean, Prof Eric Busere Mugerwa ari mu kwezi kwa buki nyuma yo gushyingiranwa n’umukobwa mwiza cyane afite imyaka irenga 60.
Uwahoze ari umwarimu w’ubushakashatsi muri kaminuza ya Nkumba yerekanye umukunzi we bivugwa ko bari bamaze igihe kini bakundana,uzwi nka Joan mu rugo rw’ababyeyi be i Kiira hafi ya Kampala mu birori byatumye benshi bibaza niba uyu mukobwa yari akurikiye amafaranga cyangwa koko yakundaga uyu musaza.
Ibirori by’amabara menshi byakuruye abantu benshi bakomeye baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu, barimo abarimu bagenzi babo ndetse n’abari mu kiruhuko cy’izabukuru. Bivugwa ko Porofeseri yahukanye n’umugore we ugeze mu za bukuru ku bw’bakobwa bashya. Ni ubukwe bwe bwa cumi cyangwa burenga kandi abageni be bose ntibari hejuru y’imyaka 25years.
"Agurira abagore be amazu, imodoka nibindi ariko ndatekereza ko nyuma abagore bamusize bakajya gushaka abagabo bafite ingufu. Kandi umugore we n’abana kuva yashyingiranwa bwa mbere ni bazima cyane, ariko ubu akunda abakobwa bacyiga ”, uwahoze ari umunyeshuri we.
Ibitekerezo
Kurongora abagore benshi,sibyo bituma umuntu yishima.Ahubwo bitera ibibazo byinshi cyane. Nubwo amadini amwe avuga ngo Imana ibemerera gutunga abagore benshi,ni ikinyoma.Bitwaza mu Isezerano rya kera,yuko Abayahudi barongoraga abagore benshi.Yesu yasobanuye impamvu byari bimeze gutyo.Yavuze ko atari Imana yabibategetse.Ahubwo ryari itegeko rya Mose (Mosaic Law).Imana ngo yarabihoreye kubera ko "bari barinangiye umutima",banga kumvira Imana.Yesu yasobanuye ko umukristu nyakuri arongora umugore umwe gusa.Bisobanura ko Polygamy ari icyaha kizabuza abantu benshi ubuzima bw’iteka,kimwe n’ibindi byaha.
uyu mu prof urebye ni umurwayi.Abagore 10!!!!!!Gusa ni uko ashaje!!!! Ese mama uretse amafaranga ubundi abagore 9 ba nyuma abamariye iki?Abaye aka wa mukobwa wavuze ko umugabo ari uwamwambuye ubusugi naho abandi ni ukwitemberera.