skol
fortebet

Rayvanny yahishuye ibihugu birimo n’u Rwanda Diamond asigaje guteramo inda abakobwa b’aho

Yanditswe: Wednesday 04, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Rayvanny, nyuma y’igisa no gutandukana kwa Tanasha Donna na Diamond Platnumz, yavuze ko mugenzi asigaje gutera inda abakobwa bo mu Rwanda n’ i Burundi.

Sponsored Ad

Raymond Shaban Mwakyusa uzwi mu muziki wa Tanzania nka Rayvanny na Diamond basanzwe ari incuti magara, yemwe bombi banabarizwa mu nzu imwe ya Wasafi itunganya umuziki gusa Diamond ni we bosi we. Ni inzu bakoreyemo indirimbo zakunzwe nka Mwanza, Tetema n’izindi.

Raymond akaba yavuze ibi nyuma y’aho Tanasha Donna wari umukunzi wa Diamond Platnumz azinze utwe n’umwana babyaranye akisubirira iwabo muri Kenya avuye i Dar es salam muri Tanzania.

Ntabwo biremezwa neza niba Diamond na Tanasha baratandukanye burundu, gusa kuba uriya mugore yarasize akumiriye Diamond n’umuryango we kuri Instagram, anasiba amafoto yabo bombi bari mu rukundo, ikimenyetso benshi bemeza ko urugendo bari bafatanyije rwarangiye nta n’imyaka ibiri bari bamaranye.

Amakuru avuga ko Tanasha yahisemo gukuramo ake karenge, nyuma yo kumenya ko Diamond hari umugore baherutse kujyana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibinyamakuru byo muri Tanzania byageze kure binavuga ko hari n’izindi mpamvu zatumye Tanasha asiga Diamond Platnumz.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Umuhanzi Rayvanny yabajije abakunzi be ibihugu bibiri bya Afurika y’iburasirazuba bisigaye Diamond Platnumz agomba kubyaramo umwana.

Nyuma yaje gushyira ubundi butumwa kuri Instagram noneho ahishura ko ibyo bihugu ari u Rwanda n’u Burundi. Ibi Rayvanny akaba abishingira ku kuba byibura Diamond yarashoboye kubyarana n’abagore batatu baturutse mu bihugu bya EAC bitandukanye.

Uwabimburiye abandi ni Umunya-Uganda, Zari Hassan Tlale wabyaranye na Diamond abana babiri, akurikirwa n’Umunya-Tanzania Hamisa Mobetto bafitanye umwana umwe ndetse na Tanasha ukomoka muri Kenya babyaranye umuhungu, kuri ubu Diamond akaba afite abana bane bazwi yabyaye ku bagore batatu batandukanye.

Ibitekerezo

  • Birababaje kubona uyu muhungu yirirwa atera inda abagore n’abakobwa.Ntabwo Imana yaduhaye umubiri ngo tuge tuwukoresha ibyaha.Kwishimisha mu busambanyi,bizatuma abantu billions babura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Tugomba gutandukana n’inyamaswa.Imana ishaka ko turyamana gusa n’umuntu umwe tuzashakana binyuze mu mategeko.Ababirengaho izabakura mu isi izaba paradizo nkuko bible ivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa