skol
fortebet

Reba akamaro gakomeye utari uzi ko kunywa amakara ku buzima bwawe n’umubiri

Yanditswe: Saturday 01, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Amakara ateguye ku buryo bwihariye afite akamaro gakomeye kuko akoreshwa mu kuvura indwara z’umwijima, urwungano ngogozi n’impyiko. amakara akoreshwa mu gusukura haba kuvana imyanda mu mubiri ndetse n’isuku muri rusange.

Sponsored Ad

Amakara akoreshwa mu buryo butandukanye yaba ifu cyangwa adaseye icyakora icyo dukwiye kwitondera ku Bantu bayakoresha bayanywa ni ukugira amakenga kuko atera umwuma (deshydratation) biba byiza kunywa amazi menshi bityo bigatuma uburozi buri mu mubiri bubasha gusohoka

Amakara asukura urwungano ngogozi

Gukoresha amakara kuko abasha gusohora imyanda ndetse n’uburozi mu mubiri bishobora guteza umunaniro, kwishimagura n’ibindi atuma kandi umubiri urushaho kugira ubushobozi bwo kwirinda no kurwanya indwara, bigabanya uburibwe mu ihuriro ry’ingingo (articulation) kandi amakara yongera imbaraga mu mubiri n’ubushobozi bwo gutekereza.

Muri iyi minsi abantu bahangayikishijwe n’ifumbire zikoreshwa mu buhinzi ariko ubaye wifitiye amakara nta mpamvu yo guhangayika kuko amakara avana imyanda n’uburozi bwose mu mubiri.

Amakara atuma uruhu rumererwa neza

Ku bijyanye no gufata neza uruhu amakara yifashishwa mu gukiza uburibwe bwo ku ruhu wenda inzoka yakuriye cyangwa inzuki, ufata ifu y’amakara ukayivanga n’amavuta ya coco hanyuma ugakuba aho ubabara bihita bishira.

Amakara arinda umwijima n’impyiko gusaza.

Uburyo bwiza bwo kurinda umwijima ndetse n’impyiko ni ukunywa amakara kuko bituma cellules zigize umwijima n’ impyiko bidasaza. Mu byukuri amakara afasha inzungano nyinshi mu mubiri w’umuntu guhorana ubuzima buzira umuze.

Amakara akesha amenyo agahinduka umweru

Mu gihe ufite amenyo asa nabi ufata ifu y’amakara ukayishyira ku buroso hanyuma ugakuba wibanda ku hari ikibazo cyangwa se mu gihe ufite impumuro mbi mu kanwa amakara yagufasha ugasigara uguwe neza.

Amakara avura ibisebe n’imvune

Birashoboka ko umuntu yagira igikomere kikanga gukira kubera infection bikagera aho abaganga bafata umwanzuro wo guca icyo gice kugirango kitanduza umubiri wose. Aha icyo ukora ni ugufata ifu y’amakara ukayishyira ku gikomere bituma gikira vuba.

Amakara avura diyare

Amakara ni umuti wayagereranya na antibiotic, iyo uyanyweye bituma ya mivurungano yari iri mu mubiri ishira hanyuma umuntu agasubirana ubuzima busanzwe. Si ibyo gusa ahubwo amakara avura constipation.

Amakara avura umutwe: iyo wumva utameze neza ufata ifu y’amakara ukavanga n’amazi macye hanyuma ukanywa ugenda umerewa neza.

Amakara arwanya impumuro mbi mu nkweto, mu cyumba , mu byuma bikonjesha n’ibindi ufata ifu y’amakara ukayikoresha bikagarura umwuka mwiza.

Amakara arwanya ubukana bw’inzoga mu mubiri: mu gihe umuntu yanyweye inzoga nyinshi icyo yakora ngo zimushiremo ni ugufata amakara akayasya hanyuma akavanga n’amazi bikaba nk’kivuge hanyuma ukanywa bituma alcohol igushiramo.

Birakwiye gukoresha amakara kuko adufasha kwirinda ingaruka mbi zatugeraho ndetse akura imyanda n’uburozi mu mubiri bigatuma tubaho twishimye.

Ibitekerezo

  • Ko mutatubwiye uko akoreshwa se ?
    Umuntu akwiye kunywa angana gute mu mazi nayo angana gute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa