skol
fortebet

Reba akamaro k’imbuto z’ipapayi ku buzima bwa muntu n’abatazemerewe

Yanditswe: Saturday 29, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Mu gihe benshi iyo tumaze kurya ipapayi tutibuka kubika imbuto zaryo, nyamara burya imbuto z’ipapayi zifitiye akamaro kanini umubiri wacu. Gusa mu gihe ipapayi ubwaryo riryohera, ntugirengo kurya imbuto zaryo nabyo biraryohera ahubwo zo zifitemo akantu ko kurura no kuryaryata ariko ibyo ntibyakaguteye ikibazo kuko n’ubundi nta muti uryoha.

Sponsored Ad

Muri iyi nkuru tugiye kukubwira bimwe mu byiza byo kurya imbuto z’ipapayi, uko ziribwa ndetse n’abatemerewe kuzikoresha.

Akamaro k’imbuto z’ipapayi ku buzima

1. Kuvura inzoka zo mu nda

Imbuto z’ipapayi zibonekamo enzyme yitwa papain iyi ikaba izwiho gufasha umubiri gusohora muri wo utuyoka twose nka za ascaris, ankylostome, oxyures n’izindi zo muri ubwo bwoko.

Uretse kuzisohora kandi, mu mbuto habonekamo na carpaine izwiho kwica inzoka zo mu nda ndetse no kuri amibe irebaho.

2. Gusana umwijima wangijwe n’inzoga

Kunywa inzoga nyinshi kandi igihe kinini bituma umwijima ubyimba kandi ugakomera. Bityo ntuba ukibasha gusohora uburozi mu mubiri bikaba byatera indwara zinyuranye.

Imbuto z’ipapayi rero zifasha mu gutuma umwijima wongera gusubirana ubushobozi bwawo.

Ufata utubuto 10 ukadusya ukavanga n’ikiyiko cy’umutobe w’indimu nuko ukabishyira mu kirahure cy’amazi ukinywera.

Ibi ubikora kabiri ku munsi byibuze mu gihe cy’ukwezi. Gusa niba hari imiti uri gufata wahawe na muganga kubera iki kibazo, mbere yo gukoresha izi mbuto wabanza ukamugisha inama.

3. Kurwanya mikorobi mbi zazanwa n’ibiryo byanduye

Akandi kamaro k’imbuto z’ipapayi ni ukurwanya ubwandu bunyuranye bwa mikorobi cyangwa se kurya ibiryo byanduye.

Ubushakashatsi bunyuranye bwagaragaje ko izi mbuto zifitemo ubushobozi bwo kwica E.coli, Salmonella, Staphylococcus n’izindi bagiteri mbi zakanduza ibyo kurya.

Mu gihe wumva uguwe nabi nyuma yo kurya usabwa gukoresha imbuto z’ipapayi byibuze iminsi itatu kugeza wumvise ubaye neza.

Wanasya ukavanga agafu mu byo kurya nubwo byaba bike bizagufasha nabyo.

Mu gihe utizeye isuku y’ibyo urya, wabigira akamenyero ukajya uhorana agafu k’izi mbuto ukaminjira mu byo urya cyangwa se ukavanga mu mazi ukanywa nyuma yo kurya.

4. Kubuza Candida gukomeza kororoka

Ubusanzwe izi mikorobi twese turazigira ariko iyo zibaye nyinshi zitera umubiri ibibazo binyuranye harimo umunaniro uhoraho, kugabanyuka k’ubudahangarwa, kubyimba amara n’ibindi binyuranye biba mu rwungano ngogozi.

Niba ushaka kurwanya izo mikorobi usabwa gukoresha imbuto nshashya zitumye hagati ya 10 na 12 ukabanza kubinywa mu nda nta kindi kirimo. Ukabikora 2 cyangwa 3 ku munsi.

5. Kurinda impyiko

Ku bantu barwaye diyabete, bahorana stress se bagira ikibazo cyo kuba impyiko zabo zishobora kwangirika bityo ntizibashe kuyungurura neza imyanda izanwa n’amaraso.

Gukoresha imbuto z’ipapayi bifasha mu kurinda impyiko zabo zigakomeza akazi kazoo neza.

6. Gufasha igogorwa

Usanga bamwe barya bikabaheramo cyangwa ugasanga batumbye. Akenshi biterwa no kurya ibikize kuri poroteyine nk’inyama, amagi, ibishyimbo, amata n’ibiyakomokaho n’ibindi. Uko gutinda mu nda bituma ushobora gutura ubwangati, usura imisuzi inuka cyane ndetse no mu nda ukumva havugamo ibyuka.

Kubyirinda ni ukurenza utubuto tw’ipapayi kuri ibyo byo kurya cyangwa ukavanga agafu kazo kuri byo.

Ziribwa gute?

Uretse aho byavuzwe ukundi naho ubusanzwe ni ukwanika imbuto noneho ukajya ufata 12 ukazisya ukavanga mu kirahure cy’amazi ukanywa byibuze buri gitondo utaragira ikindi ufata. Ushatse wakongeramo ubuki ikiyiko kimwe.

Uramutse utazajya ushobora kuzisya buri munsi wasya nyinshi ukabika ifu ukajya ukoresha agace k’akayiko gato mu kirahure cy’amazi.

Urabanza ukazanika ukajya usyaho izo gukoresha

Icyitonderwa

- Nubwo izi mbuto ari nziza ariko hari ibyo usabwa kwitondera:

- Abagore batwite n’abonsa ntibemerewe kuzikoresha

- Kubera ingufu zazo ku gifu ntabwo zemerewe guhabwa umwana uri munsi y’imyaka 12

- Ku bagabo kuzirya cyane ngo byaba bigira ingaruka mbi ku ntanga niyo mpamvu wazikoresha bitarenze kabiri mu cyumweru keretse mu gihe uri kwivura

- Abafata imiti nka warfarin na aspirin ntibemerewe kuzikoresha

Ibitekerezo

  • Numvise ari umuti kabuhariwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa