Reba amafoto agaragaza uburanga bw’ umukobwa uri mu rukundo na Hakizimana Muhadjiri
Yanditswe: Thursday 28, Jun 2018
Hakizimana Muhadjiri , Rutahizamu wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi ari mu rukundo n’umukobwa witwa Alice .
Rutahizamu wa wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi Hakizimana Muhadjiri ari mu rukundo n’umukobwa witwa Alice aho bamaze iminsi babihamiriza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga bakoresha.
Uyu mukobwa ukundana na Muhadjiri ntabwo azwi cyane mu bijyanye n’imyidagaduro mu Rwanda cyangwa se ibindi bikorwa byatuma amenyekana cyane mu Rwanda.
Urukundo rwaba bombi rwasaga nkuruhishe ariko mu ntangiro z’uyu mwaka batangiye kujya barugaragaza, ndetse uyu mukobwa aherutse kwandika ku rubuga rwa Instagram amagambo ataka uyu musore wambara nimero i 10 muri ikipe ya APR FC.
Na Muhadjiri aherutse kwandika avuga ko we na Alice babaye umwe, yashyize ifoto ku rukuta rwe rwa Instagram arangije arandika ati ‘Team 10’. Muhadjili n’uyu mukobwa bakundana basigaye banasohokana ahantu hatandukanye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *