Reba amafoto ateye agahinda y’ibibera mu gace k’indiri y’ubusambanyi i Kandapara[AMAFOTO]
Yanditswe: Monday 01, Oct 2018
Mu gitabo cya kabiri cya Mose cyitwa Kuva [Iyimuka Misiri] harimo amategeko icumi Imana yahaye Abiyisiraheli, irya Gatandatu ribuza abakirisitu ‘Gusambana’, icyaha Nyagasani yanga urunuka.
Bangladesh, ni kimwe mu bihugu bike ku Isi byemera ko ubusambanyi bukorwa mu ibanga cyangwa byeruye. Ni na kimwe mu bihugu bifite umubare munini w’Abayisilamu aho abakora ubusambanyi bahabwa rugari nk’indi myuga yose.
Agace ka Kandapara mu Karere ka Kandapara, ni indiri y’ubusambanyi yemewe n’amategeko, kaza ku mwanya wa kabiri muri Bangladesh mu bunini no kugira umubare munini w’abasambanyi kurusha utundi.
Indiri y’ubusambanyi ya Kandapara yashinzwe mu myaka 202 ishize. Yasenywe muri 2014, abagore n’abagabo bahashakira icyashara bajya mu mihanda bigaragambya ku butegetsi basaba guhabwa umudendezo ku bakora umwuga w’uburaya.
Umuryango utegamiye kuri Leta witwa Bangladesh National Women Lawyers Association wakoreye ubuvugizi abatuye Kandapara leta yongera kubaha uburenganzira bakomeza ubucuruzi bwabo.
Sandra Hoyn,umunyamakuru wa Washington Post yasuye aka gace asanga abagore n’inkumi batunzwe no kwicuruza nta wundi mwuga batekereza gukora. Kandapara ifite ubuyobozi bwihariye n’inzego zitandukanye n’uko Bangladesh iyoborwa, hakorerwa ubucuruzi busanzwe, harindiwe umutekano mu buryo bw’aho.
Kwinjira muri Kandapara no kuhasohoka bifite amategeko akurikizwa mu kurinda umutekano n’ubuzima bw’abatuye aka gace. Muri Kandapara hari abakobwa bahavukiye bakura batozwa kwicuruza.
Kajol n’umukiriya wamuzaniye icyashara
Muri aka gace hari ikindi cyiciro cy’abakobwa bato baza kuhicururiza [hagati y’imyaka 12 na 14] bamwe muri bo bahazanwa baje gucuruzwa cyo kimwe n’abahahungira ibibazo by’ubukene buri mu miryango ariko bisa no guhungira ubwayi mu kigunda.
Abakobwa baza kwicururiza muri Kandapara bataruzuza imyaka, nta bwigenge baba bafite. Uwo akihagera ahabwa umugore mukuru ushinzwe gucunga amafaranga asambanira, akabikora mu gihe cy’imyaka itanu yishyura iseta n’umusoro ku bashinze iyi ndiri.
Aragerageza gutereta
Impanga zavukiye mu ndiri y’ubusambanyi
Abaturage ba Kandapara mu ndiri y’ubusambanyi
Umukobwa witwa Papia aryamanye n’abakiriya babiri ku buriri
Uyu yitwa Dipa! Agahinda karagaragara ku maso
Udukingirizo bakoresha batujugunya ahabonetse hose
I Kandapara bogera hanze ntacyo bishisha..
Bategereje abakiriya muri quartier
Asma yavukiye i Kandapara akura atozwa ubusambanyi. Ari kwakira umukiriya we
Umuguzi yanze kwishyura bamukora mu matama
Kajol n’umwana we w’amezi atandatu, afite undi mukiriya
Kandapara imaze imyaka 202 ibayeho
Ibitekerezo
UBUSAMBANYI ni kimwe mu byatumye Imana irimbura Sodoma na Gomora.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.
Mbega uburaya abo bana nibihangane kuba baravukiye mu buraya nko ubwo
Ubwo se itaniyehe na Sodoma na Gomora ivugwa muri biblia. Imana iratwihanganira n’uko tutabona
Ariko sinzi ukuntu inkuru zanyu muzikora iryo tegeko ribuza abakirisito gusambana niko handitse? Ese kuvuga ko habarizwa abaslam beshi ukabishyira muriyo nkuru nkaho bo bemera ubusambanyi nukugirango iryohe? Iryo tegeko rero ntiryasohorewe abakirisitu gusa kuko siko handitse cyane ko na Musa atari numukirisitu.
Uretse ahantu nka hariya haba hazwi cyane, ariko usanga ubusambanyi bukorerwa ahantu henshi ndetse na hafi yawe urabuhasanga. Akenshi habaho kwibeshya, Ugasanga umuntu yemeza ko atari umusambanyi nyamara ariwe ufite geto, akabari, amacumbi, urubuga nkoranyambaga cyangwa akazi bitanga cyangwa byorohereza serivisi y’ubusambanyi