Reba amafoto y’ umukobwa uri kuvugwa mu rukundo na Meddy [AMAFOTO]
Yanditswe: Saturday 05, May 2018
Meddy muri iki cyumweru yagaragaje amafoto atandukanye ari mu biruhuko muri Mexique gusa ntiyagaragaza uwo bari kumwe gusa habonetse amafoto agaragaza umukobwa witwa Mehfira bari kumwe dore mu kwifotoza kwabo bahinduranyije ingofero iki aba aricyo kimenyetso cyerekana ko ariwe basohokanye.
Umuhanzi Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy amaze iminsi mu biruhuko n’umukunzi we mu gihigu cya Mexique aho yagize ubwiru umukobwa basohokanye.
Meddy umaze imyaka igera ku munani muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ntiyakunze kuvuga ku buzima bwe bwihariye cyane cyane ibyerekeye urukundo dore ko yarinze ava mu Rwanda nta mukobwa uzwi bakundana. Ikindi ni uko yagiye aca amarenga ko yaba akundana n’umunyamideli ukomoka muri Ethiopia yanakoreshe mu mashusho y’indirimbo ye yitwa Ntawamusimbura ariko yagira icyo abibazwaho akavuga ko ari inshuti zisanzwe.
Ubwo Meddy aheruka mu Rwanda abazwa niba kuri ubu nta mukobwa afite bakundana yasubije ko ari guterata umukobwa w’umunyamahanga ariko uba muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika gusa bitaracamo.
Muri iki cyumweru nibwo yashyize hanze amafoto atandukanye agaragaza arimo koga muri Piscine gusa gira ibanga umukobwa bari kumwe muri Mexique agace gaherereye mu majyarugura ya Leta Zunzu ubumwe z’Amerika .Mu bushakashatsei bwakozwe nuko ku mbuga nkoranyamba bwagaragajwe ko uyu mukobwa Mehfira bari kumwe kuko yafatiwe ahantu hamwe, ugendeye ku kirere , ibinti bitandukanye bihakikije( Physical Features) n’ibindi. Ikindi cyemeza ko bari bari kumwe ni ingofero y’umweru y’urugara aba bombi bifotozanyije, mu mafoto atandukanye bari ku nkengero z’inyanja.
Imwe mu mafoto yashyizwe hanze , inshuti yabo yashyizeho igitekerezo ivugako Nta buryo Ngabo Meddy yafata iyi foto, twabonye ibyo yakoze mbere, akwiye gukomeza kwizirika kuri gitari na micro.ibi nabyo byemeje ko uyu muntu yarazi neza ko Mehfira ari kumwe na Meddy .
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *