skol
fortebet

Reba hano ibintu utaruzi umukobwa uri mu mihango agomba kwitondera

Yanditswe: Monday 12, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Iminsi 4 cyangwa 6 mu kwezi, ni iminsi bamwe mu bakobwa bafata nk’iy’ububabare mu gihe abahanga mu bijyanye n’imiterere y’umubiri w’umuntu bo bayifata nk’iminsi y’uburumbuke.
Iyi minsi rero igira abo igwa nabi ndetse ugasanga banarangwa n’umushiha bitewe n’uburibwe baba bafite, ni iminsi igomba kuba ikitonderwa hatagendewe gusa ku kuba ababirimo bashobora gukora imibonano mpuzabitsina bagasama, bagomba no kuyitwararika kuko hari n’izindi ngorane bashobora guhura na zo.
Abakobwa benshi rero bakunda (...)

Sponsored Ad

Iminsi 4 cyangwa 6 mu kwezi, ni iminsi bamwe mu bakobwa bafata nk’iy’ububabare mu gihe abahanga mu bijyanye n’imiterere y’umubiri w’umuntu bo bayifata nk’iminsi y’uburumbuke.

Iyi minsi rero igira abo igwa nabi ndetse ugasanga banarangwa n’umushiha bitewe n’uburibwe baba bafite, ni iminsi igomba kuba ikitonderwa hatagendewe gusa ku kuba ababirimo bashobora gukora imibonano mpuzabitsina bagasama, bagomba no kuyitwararika kuko hari n’izindi ngorane bashobora guhura na zo.

Abakobwa benshi rero bakunda kwiyitaho cyane muri iki gihe cy’uburumbuke ndetse ugasanga bamwe batinya no kujya aho abandi bari, mu gihe hari n’abo usanga bashaka kuba hamwe n’abahungu cyane muri icyo gihe, ni byiza ko mu isuku bigirira hari n’ibyo bagomba kumenya byabagiraho ingaruka baramutse batabyitwayemo neza.

si byiza kwambara igikoresho cy’isuku kimwe umunsi wose (Cotex)

abahanga amu by’uburumbuke bavuga ko Atari byiza gukoresha igikoresho kimwe abakobwa bakunze kwambara mu gihe bari mu mihango amasaha mesnhi kuko bishobora kubagiraho ingaaruka.

Aba baganga bavuga ko ibyiza ari uguhindura buri cotex mu gihe cy’amasaha 3 wakabya akaba 5 kuko iyo uyarengeje bishobora kukuzanira uburibwe mu gitsina (Infections) ndetse n’umwuka utari mwiza bishobora no gutera ipfunwe mu gihe uri mu bandi bantu.

Irinde kwibabaza mu gihe cy’imihango

Abakobwa benshi bagira utuntu dusa n’uburyaryate mu gitsina mu gihe cy’imihango, utwo tuntu tunatuma bumva vashaka gukora imibonano mpuzabitsina. Si byiza rero gushimamo cyangwa gukoresha ubundi buryo bushobora kugukomeretsamo.

Kudakora imibonano mpuzabitsina mu gihe cy’imihango

Kuri bamwe batajya babasha kwihangana ku uryo icyumweru kitashira bataryamanye n’abakunzi ba bo, bagomba kubikora ariko bazi ko ari bimwe mu bishoora kubakururira ingaruka z’ibirwara byanduria mu mibonano mpuzabitsina ku buryo bwihuse.

Abaganga bavuga ko mu gihe ukoze imibonano mpuzabitsina uri mu mihango, Atari byiza gukorera aho kuko haba hari amahirwe menshi yo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

kudakora imyitozo ngororamubiri byongera uburibwe.

Abahanga bavuga ko ari byiza gukoresha umubiri wawe imyitozo ngororamubiri mu gihe uri mu mihango kuko bigufasha kuruhuka no gutuma amaraso atembera neza mu mubiri.

Ibi kandi ngo ku bakobwa cyangwa abagore babigize akamenyero bigabanya uburibwe mu gihe cy’imihango.

-kwanga kurya, bitewe no kuba uba uri gutakaza amaraso ndetse n’imbaraga mu gihe cy’imihango, si byiza kwanga kurya mu gihe uri mu mihango mu bihe byose bibaye ngombwa gufata amafunguro, kora uko ushoboye uyafate.

Kuruhuka no gusinzira.

Nubwo bikunze kugorana ko umuntu uri mu mihango afata agatotsi ahanini bitewe n’uburibwe, ni byiza kuryamisha umubiri ukaruhuka ndetse ukagerageza no kwishakamo ibitotsi kuko bituma amaraso atembera neza.
Si byiza rero kwirirwa utaryamye mu gihe cy’imihango na nijoro nusinzire ahubwo biba byiza ko mu gihe ubonye akanya gato ko kwirambika uhita usinzira.

Si byiza kunywa amata mu gihe uri mu mihango.

Abashakashatsi bavuga ko amata afite ubwoko bwa aside bita arachidonic ishobora gutuma imihango igenda nabi mu gihe uyirimo ayanyweye cyangwa n’ibindi biyakomokaho.

Si byiza kwinaniza mu mutwe

Abaganga bavuga ko Atari byiza ko umuntu uri mu mihango yumva indirimbo z’agahinda cyangwa akareba za sinema ziteye ubwoba kuko na byo bishobora kugira ingaruka ku mihango ikaba yagenda nabi.

Ibitekerezo

  • Bashiki bacu baragowe

    Bashiki bacu baragowe

    Ariko namwe ntimukajye mutubeshya kabisa. Dusobanurire neza ukuntu igihe umukobwa ari mu mihango ari igihe cy’uburumbuke kuri we, unatubwire ukuntu ngo umukobwa uri mu mihango ashobora gusama mu gihe akoze imibonano mpuzabitsina.

    bibaye byiza umunyamakuru wanditse iyinkuru yavugurura ibyo yavuze ngo ni Iminsi y’uburumbuke.

    Murakoze,

    ubu bushakashatsi nibwo kuko nubwo abakobwa bose bajya mu mihango atariko bose bashobora gusama ariko utayijyamowe ntashobora gusama narimwe .kd biranashoboka cyane rwose ko umuntu uri mumihango yasama aba babihakana basubre kwiga biology.

    Mbega ikinyoma, umukobwa urimumihango ngo yasama!! yasama ate intanga ngore yamenetse? mbega umunyamakuru!! iminsi yuburumbuke urayizi? Mbega wowe, iminsi yuburumbuke ni iminsi 7 mucyo bita ukwezi kumugore, iminsi umukobwa ashobora kumenya mbereho yiminsi 14 abonye imihango kumunsi wambere.

    Uyu munyamakuru yitiranije ibintu kbsa.
    Igihe cy’imihango n’igihe cy’uburumbuke biratandukanye rwose.
    Yize ubunyamakuru ntiyeze Biology.
    Ariko nta professionalism afite kuko yagombye kubanza yacukumbura ku nkuru agiye guyangaza agatanga amakuru nyayo akareka kubeshya.

    Muge mushyira ho na mafoto bizadufasha

    Hello,mukuri rero uyumuntu wanditse iyinkuru ntiyibeshye ahubwo ntiyabisobanuye neza. Nibyo umukobwa urimumihango ashobora gusama Gus sibose rero ukwezi kumukobwa kuba gutandukanye kuvakuminsi 21-32 rero nukuvuga ngo uyu wiminsi 21 harigihe ajyamo 2 mukwezi,nukuvugango nkuko tubizi uyu ovulation ye ishobora gutangira kare kandi tuziko intanga ngabo ya X ibasha gutegeraza igihe kirekire nukuvugango iyi ushobora gukora sex nibura kumunsi wa 3 uzagira ovulation kumunsi wa 7 cg 6 ugatwita kuko nibura iyinanga ishobora kumara icyumweru ikirindiye so, my frndz make sure on what you do cz I know if you have short period you can get pregnancy so, like advice may if your man try to ask ur girl about her period for confirm

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa