skol
fortebet

Reba ibimenyetso ushobora kuba utazi bizakwereka umugore ugira ubwoba bwo gutera akabariro

Yanditswe: Monday 03, Jul 2017

Sponsored Ad

skol

Hari abagore batekereza ku gikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina bagahungabana cyane ku buryo utatekereza ndetse bagatinya n’icyatuma icyo gikorwa kigerwaho.
Aha twaguteguriye ibintu bishobora kukwereka umugore/umukobwa utinya gutera akabariro
1.Gusakuza cyane no kuboroga biteye ubwoba nibyo biri ku isonga
2.Gukomeza umubiri mu gihe arimo gukora imibonano mpuzabitsina, aha ngo mu gikorwa nyirizina ashyiramo umugaga ntiyiyoroshye mbese akabigira intambara.ibi bikaba binagira ingaruka (...)

Sponsored Ad

Hari abagore batekereza ku gikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina bagahungabana cyane ku buryo utatekereza ndetse bagatinya n’icyatuma icyo gikorwa kigerwaho.

Aha twaguteguriye ibintu bishobora kukwereka umugore/umukobwa utinya gutera akabariro

1.Gusakuza cyane no kuboroga biteye ubwoba nibyo biri ku isonga

2.Gukomeza umubiri mu gihe arimo gukora imibonano mpuzabitsina, aha ngo mu gikorwa nyirizina ashyiramo umugaga ntiyiyoroshye mbese akabigira intambara.ibi bikaba binagira ingaruka ku migendekere myiza y’igikorwa cyo gutera akabariro.

3.Kuzamuka ku bushyuhe bw’umubiri nk’urwaye ku buryo wamupima ugasanga atari ubushyuhe busanzwe ahubwo byabaye nk’indwara ikomeye.

4.Ntajya yifuza kumva ku biganiro biganisha ku mibonano mpuzabitsina kuko bimutera ubwoba cyane.

5.Mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ahindura uburyo bw’imihumekere ukagira ngo yaheze umwuka.

6.Gufata ku musego akawugundira, no kwikorera amaboko nabyo biri mubyerekana ko atinya gukora imibonano mpuzabitsina.

7.Iyo akubise amaso igitsina cy’umugabo ahita yipfuka mu maso ntiyongere kurebayo.

Niba umugore wawe agaragaza ibi bimenyetso ni byiza ko mwegera abaganga bakabagira inama, birashoboka ko umugore aba afite n’ubundi burwayi kandi ibi bikunze kuba no ku bagore bigeze gufatwa ku ngufu, kimwe nk’uko wasanga n’umugabo abigiramo uruhare cyane cyane mu gihe cyo gutegurana, ni byiza ko abahuza ibitsina bagomba kuba bateguranye bihagije ku buryo buri wese ajya gukora iki gikorwa yumva yabishatse cyane nta gahato ashyizweho.

Ibitekerezo

  • ibi nibyo kbsa kuko nange bimbaho cyane kuko nakoreshejwe imibonano kungufu nkiga secondaire muwa 3 ariko kuva ubwo numva naranze sex rwose

    Andika Igitekerezo Hano. Nanjye bimbaho, gusa bitangira bimeze neza. ariko haraho bigera umugabo wanjye akambabaza,ngataka hafi no gupfa. ESE ubwo nanjye mfite uburwayi cg nigitsina cyumugabo wanjye kinini

    njye narinzi ko ari uburwayi nihariye kuko njye niyo ntekereje ko mu kanya gato ndibukore imibonano ndibwa n’umugongo nimihango ikaza y’ako kanya gato ariko nanjye cyera nigeze gufatwa ku ngufu n’umukozi w’iwacu mu rugo mfite imyaka 6.mutubwire umuti

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa