skol
fortebet

Reba ibintu 4 by’ingenzi ku buzima

Yanditswe: Tuesday 25, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Burya iyo wizeye ko ikintu gishoboka, akenshi ukanacyemera bituma ugikora ukitayeho niyo mpamvu mu buzima hari ibintu bine umuntu adakwiye kwirengagiza nibura buri munsi.

Sponsored Ad

Burya iyo wizeye ko ikintu gishoboka, akenshi ukanacyemera bituma ugikora ukitayeho niyo mpamvu mu buzima hari ibintu bine umuntu adakwiye kwirengagiza nibura buri munsi.

Inama ya 1: Kunywa nibura udukombe umunani tw’amazi

Iteka bahora batubwira igitekerezo cyiza cyo kunywa nibura litiro imwe n’igice umunsi ku wundi, ni byiza kwirinda umwuma. mu bushakashatsi bwakozwe bwiswe “Secret de l’eau”, umuhanga Howard Murad yibukije ko igice kinini cy’aho dufatira amazi ari byo turya. Mu mbuto, mu mboga, n’ibindi akenshi dusangamo ingano y’amazi yiyongeramo. Murad akomeza avuga ko hari intungamubiri zigaragara mu biribwa nka: ibihaza(ibidegede) n’ibihingwa bivamo ibyangwe ndetse bifite mirongo icyenda ku ijana 90% by’amazi abigize, ariko ntitwakwirengagiza gufata udukombe umunani nibura ku munsi.

Inama ya 2: Kurya nibura uduce dutanu tw’imbuto ndetse n’imboga buri munsi

Ni ukuvuga nibura amafunguro agomba kuba kimwe cya kabiri ari imboga. Birumvikana nk’imbuto umuntu ashobora gukoresha uduce( portions) cyangwa utumanyu, ariko ku mbuto ho siko biri kuko utagereranya cy’inanasi ukakigereranya n’icya Epinard mbisi, ahubwo nibura wafata kimwe cya kabiri cy’amafunguro ari ku isahani kikaba ari imboga, kuko nibura uuntu ashobora kurya bike ariko byiza kuko byose ari intungamubiri zimwe. Ariko akamaro k’ibyo byombi akaba ari uko birinda indwara zirimo iya kanseri.

Inama ya 3: Kutarya inyama kenshi

Inyama zagiye ziba akenshi intandaro y’indwara zagiye zifata abantu ziganjemo izifata umutima, umuntu yavuga ko inyama ari intandaro yo kurwara umutima dore ko ahanini ziba zifite amavuta, iki gitekerezo cyashyizwe ahagaragara mu 2010 n’abashakashatsi muri Kaminuza ya Harvard basanze ibibazo byinshi by’umutima akenshi biterwa n’inyama zahinduwe nka Sosiso(Saucisses), inyama zikase(charcuterie), iziseye n’izindi inyama niyo soko y’intungamubiri zingenzi nka Fer na Zinc. Umuhanga mu by’imirire Carmen mu bushakashatsi yakoze yatangaje ko ari byiza kurya inyama zikase gusa mu bice bitari binini nibura gatatu gusa mu cyumweru.

Inama ya 4: Kwirinda ibiro byinshi

Kurya amafunguro ku rugero rwiza, gukora imyitozo ngororamubiri no kwirinda umubyibuho ukabije. Abaganga bakunze kwiyambaza ingano y’ibinure biri mu mubiri mu rwego rwo gufasha umubiri w’umuntu kuringanira kw’ibiro afite (Indice de Masse Corporelle) ndetse n’indwara y’umubyibuho ukabije izwi nka obesité bigaragara mu bantu banini, abantu benshi baba bifuza kunanuka cyangwa se kugira ibiro bike ariko, nta kwirengagiza ko umuntu ashobora kugira umubyibuho ariko kandi afite ubuzima bwiza, birashoboka ko umuntu yagabanya umubyibuho ukabije afite kandi bitamusabye ibintu bihambaye harimo nko :Gufata amafunguro aringaniye, gukora imyitozo ngororamubiri, birahagije kuyikora nibura iminota mirongo itatu buri munsi no guharanira kugira ubuzima buzira umuze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa