skol
fortebet

Reba ibintu ugomba kwitondera mu gihe baguteretera ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe: Tuesday 06, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Kubera iterambere ry’ikoranabuhanga, bamwe basigaye baryiyambaza muri byinshi, harimo no gushaka ubushuti bwihariye(dating).
Gusa ariko, harimo abashobora kwihisha inyuma yabyo bakabeshya bagamije kugwisha mu mutego mubi abo bahurira nabo kuri izo mbuga rusange.
Aha twaguhitiyemo bimwe mu bishobora kukwerekako umuntu muri kuganira atari uwo kugirirwa ikizere:
Umuntu uhita utangira kugusaba amafaranga cyangwa kumutiza ibikoresho runaka. Akenshi bene uwo akubwira inkuru ibabaje y’ukuntu (...)

Sponsored Ad

Kubera iterambere ry’ikoranabuhanga, bamwe basigaye baryiyambaza muri byinshi, harimo no gushaka ubushuti bwihariye(dating).

Gusa ariko, harimo abashobora kwihisha inyuma yabyo bakabeshya bagamije kugwisha mu mutego mubi abo bahurira nabo kuri izo mbuga rusange.

Aha twaguhitiyemo bimwe mu bishobora kukwerekako umuntu muri kuganira atari uwo kugirirwa ikizere:

Umuntu uhita utangira kugusaba amafaranga cyangwa kumutiza ibikoresho runaka. Akenshi bene uwo akubwira inkuru ibabaje y’ukuntu abikeneye, kandi mutaranabasha kumenyana birambuye. Bene uwo akenshi aba akurikiranye ibyo ari gusaba kurusha uko akwitayeho wowe ubwawe.

Umuntu uhita akubaza amakuru arambuye kuri wowe, ariko wowe wagira ibyo umubaza ntagusubize, agahunga ibibazo. Biba byiza kubigenza buhoro, ibisubizo by’aho utuye, aho ukorera, numero ya telephone ukoresha, e-mail, n’ibindi. Ni ukwirinda kandi gutanga amakuru ajyanye n’uko ubitsa amafaranga, cyangwa ibindi byatuma wibwa hakoresheje ikoranabuhanga. Igihe kandi uwo muntu adafite ku rubuga rwe ifoto imugaragaza isura ye, aho usanga akoresha amafoto agaragaza ibidukikije cyangwa ikindi kintu, gira amakenga uyimusabe.

Umuntu uvuga ibintu nyuma mu kindi kiganiro akavuga ibinyuranye n’amakuru yari yaguhaye mbere, cyangwa se ibyo yivugaho bikaba bitandukanye n’ibyanditse ku rubuga rwe, uwo ni uwo kwitondera.

Umuntu muhana gahunda yo guhura buri gihe ku munota wa nyuma akayihindura, cyangwa se uwo muganira, haba ku manywa cyangwa andi masaha agahora asubiramo ko ari gukora ikintu iki n’iki kigahora ari kimwe, nawe aba afite ibyo ari kubeshyamo. Urugero: Mwavuganye saa yine z’igitondo avugako ari muri siporo, saa saba z’amanywa bikaba uko, saa tatu z’ijoro naho ati ndi muri siporo, etc, kandi ataravuzeko ari umukinnyi wabigize umwuga, aho haba harimo ikibazo.

Umuntu uhita atangira kukwita amazina y’urukundo mutaramenyana bihagije, cyangwa ugasanga ibiganiro bye byose biraganisha ku mibonano mpuzabitsina, ugasanga mu mivugire ye akubwira ati ndaje ngusange mu buriri, cyangwa se akagusaba amafoto wambaye ubusa, uwo nawe ntaba ari shyashya. Byongeyeho kandi, iyo uwo muntu muri kuvugana ukunva buri gihe aritotombera ibyo yabonye byose, nta kantu na kamwe avuga kagenda neza cyangwa keza abona, cyangwa se uhora akabya ku bintu byose avuga ko ibintu byose ntacyo bimutwaye, ko ibyo abona byose ari paradizo, ntashobore kuba yavuga ikintu adashima na kimwe, haba hari amahirwe y’uko yaba hari ibyo abeshya cyangwa ahisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa