skol
fortebet

Reba ibyatera umugabo kugira igitsina gito nuko ashobora kubirwanya

Yanditswe: Saturday 31, Oct 2020

Sponsored Ad

skol

Ubusanzwe igitsina cy’umugabo gishobora guhindura ingano yacyo bitewe n’impamvu zitandukanye harimo nko kuba yiteguye gukora imibonano mpuzabitsina, ihindagurika ry’ibihe, ndetse n’ibindi. Gusa iyo igitsina cyagwingiye ntabwo ubona kiyongera n’ubwo waba ugiye gukora imibonano mpuzabitsina.

Sponsored Ad

Hari n’abananirwa gukora imibonano mpuzabitsina kubera iyi mpamvu yo kugira igitsina gito cyane ari byo bita Peni, ukaba wakwibaza icyaba gitera iki kibazo ndetse niba hari n’uburyo byakira cyangwa bikanavurwa burundu.

Ntitwakwiyibagiza ariko ko akenshi usanga kunanirwa gutera akabariro bishobora guterwa n’ibibazo bitandukanye birimo nk’umunaniro ukabije, ubushake buke, kugira igitsina gito, indwara zica intege umubiri ndetse n’imibanire itari myiza hagati y’abashakanye.

Uku kugwingira kw’igitsina cy’umugabo cyangwa kugabanuka kw’ingano y’igitsina cy’umugabo bishobora guterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye harimo nko kudatembera neza kw’amaraso mu gitsina, imisemburo mike ya Testosterone ndetse n’ibindi… nk’uko byanditswe n’urubuga rwandika ku buzima bw’imyororokere rwitwa “menlify”.

Muri izo mpamvu zose, hari 4 za simusiga twabagezago zishobora gutera kudakura neza kw’igitsina cy’umugabo:

1. Umubyibuho ukabije

Umubyibuho hano tuvuga ntabwo ari ukubyibuha umubiri wose, ahubwo ni hahandi usanga umuntu w’umugabo afite ibinure byinshi ku nda, ugasanga afite inda nini cyane. Iyo rero inda ari nini yuzuyeho ibinure, ikurura igitsina ugasanga umugabo afite agatsina gato karanyunyutse cyane. Sibyiza rero kubyibuha birengeje urugero cyane cyane kubyibuha inda.

2. Kudatembera neza kw’amaraso mu gitsina cy’umugabo

Amaraso aba arimo intungamubiri zitandukanye, ni nayo agaburira imikaya igize igitsina cy’umugabo, iyo rero adatembera neza mu gitsina wenda bitewe n’ibibazo by’imitsi ishobora kuba yifunze cyangwa se ibindi byatuma atageramo neza, igitsina gitangira kugabanuka buhoro buhoro.

2. Kugira imisemburo mike ya Testosterone

Ubusanzwe iyi misemburo bita Testosterone ifasha igitsina gukura neza, iyi misemburo igenda igabanuka bitewe n’imyaka bityo bigatuma igitsina kigenda kiba gitoya.

4. Uburwayi butandukanye bushobora gufata imikaya igize igitsina cy’umugabo

Hari uburwayi butandukanye bufata imikaya igize igitsina cy’umugabo nabwo butuma igitsina kidakura neza ndetse kikanagwingira. Muri ubwo twavugamo nk’ubwo bita Peyronie’s disease (Ni indwara ituma igitsina kihina), za Kanseri zitandukanye zifata igitsina ndetse n’izindi zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Mu kubagezaho izi mpamvu uko ari 4 rero ntibivuze ko hari icyarenze, kuko kuvura ubu burwayi birashoboka, icyibanze akaba ari ukumenya neza impamvu yabiteye. Ni byiza rero kugana muganga wabizobereyemo akareba impamvu ibitera.

Ibitekerezo

  • I have 26 yrs of old but i have small sex organ like for 5yrs boy so am asking can u manage to treat it so that it can grow long and big in size am asking if possible because i have that problem ndi masaka .you can reply me on my email

    Imiti ikuza igitsina nibyo Koko ibaho, igakura mu Bunini no mu burebure, uyu MUGANGA arayigira 0788354951

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa