skol

Reba ingaruka zo guhubuka mu rukundo hagati ya babili

Ad Restricted   Yanditswe na: Martin Munezero 10 May 2017

ku munsi wa mbere uhura n’umuntu ubundi ukamwishimira ndetse ukifuza ko yaguhora iruhande,yewe ukamwegera mugatangira kuganira,mukamenyana ari nako umunsi ku munsi ugenda umwiyumvamo,hanyuma ukagera aho mukundana,ubwo nawe agatangira kunjya akuba hafi,akagusimisha,akakwitaho,akakwereka urukundo yewe akaba hafi yawe,Hanyuma nawe ukicara ugatuza ukibwira ko wabonye umukunzi nyawe.

Ubwo ugatangira kubwira abantu bose b’inshuti yawe ko ubu umutima wawe wagiye mugitereko nta kundi kongera gushaka umukunzi.Ariko igihe kimwe bigatangira kuba bibi ,uwo wizeraga agatangira kugutenguha.

Hanyuma mwaba mwarashakanya agatangira kujya aza mu ijoro,kuguhamagara bikabura akamara nk’icyumweru ataguhamagara,ubutumwa bugufi bw’urukundo bugatangira kubura,ubwo agatangira kuzajya agusabab imbabazi za buri munsi,hanyuma akigira umuntu uhuze cyane “busy”,akanjya kure yawe kugira ngo abone uko azanjya aguca inyuma.Ubwo noneho nawe ubwonko bugatangira gushyuha ari naho ujya kubona umuntu agiye mu muhanda arirutse.

Noneho ugantangira guta agaciro imbere y’umuntu wafataga nka byose kuri wowe, umuntu waruzi mu ishusho nziza akakwiyereka mu yindi shusho ye nyayo,Ubwo urwango rugatangira kugutaha ukumva ko abantu bose ari bamwe ntawe wo kwizerwa.

Ubundi mu kinyarwanda baravuga ngo iyihuse ibyara igihumye,kuko nkuko nabibabwiye hejuru nta kuntu ubundi ushobora guhura n’umuntu aribwo bwa mbere ngo muhite mupanga ibyo gukundana ngo urukundo rwanyu ruzabe urw’umugisha.

Kuko nakwemerera azaba akuryarya ari ukubera ko yabuze uko yaguhakanira,nukuvuga ngo azakubwira ari nko ku kwikiza,yewe nibiba na ngobwa ko murushingana ajye agutwara uko yiboneye,ubundi ube nk’umwana imbere ye,ari nabwo nyine atangira kuzanjya aguca inyuma kuko n’ubundi mwabanye atari uko yagukunze ahubwo wenda hari nicyo yagukurikiyeho,bityo wowe kunda ugukunda kuko awo ukunda aba akunda abandi,yewe niyo yaba agukunda ari mubi uwo ntuzigere umwitesha kuko urukundo ruryoha iyo uwo mukundana agukunda ndetse akaguha n’agaciro ukwiye.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Aime

    Nukuri

    May 2017
  • chat_bubble Anitha

    Andika Igitekerezo Hano IBYOMUVUGA NIBYO

    May 2017
  • chat_bubble Odette

    Ibi bintu ni ukuri pe!

    May 2017
  • chat_bubble musa clenie6

    Kbs nibyo pe

    May 2017

Inzindi nkuru

Hagaragajwe ubusumbane bukabije mu ikwirakwiza ry’inkingo za...

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryagaragaje ubusumbane...
10 April 2021 0

Nyanza:Tuyizere Xavier ufite abana 3 na Mayira Thierry baguye mu mwobo...

Kuri uyu wa Gatanu ahagana saa Tatu z’igitondo, abagabo babiri bo mu Murenge...
10 April 2021 1

AU yahagaritse kugura inkingo za AstraZeneca ijya mu biganiro byo kugura...

Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe wahagaritse gahunda yo kugura inkingo za...
10 April 2021 0

Nyakabanda:Ikosa rimwe gusa ryari ritumye ahira munzu n’abaturanyi be...

Umusore w’ingaragu wibana utuye mu Mudugudu wa Gapfupfu, Akagali ka...
10 April 2021 0

Bamporiki Edouard yasabye urubyiruko kumenya u Rwanda bakaruzirikana mu byo...

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki...
10 April 2021 0

Kaminuza y’u Rwanda yatangaje igihe umwaka w’amashuli 2020/2021...

Nyuma y’igihe abanyeshuli biga biga muri kaminuza y’u Rwanda bategereje igihe...
10 April 2021 0