skol
fortebet

Reba ubwoko 7 bw’ibiribwa byagufasha mu kugira impumuro nziza no mu kanwa heza kuburyo ushobora kuvugana n’umukunzi wawe useka ntacyo wikanga(AMAFOTO)

Yanditswe: Tuesday 23, May 2017

Sponsored Ad

skol

Kunuka mu kanwa buriya ntabwo ari ikintu cyiza,kuko ushobora no guhabwa akato mu nshuti zawe yewe ikaba n’intandaro yo kutarambana n’umukunzi wawe,nyamara nubwo biba ku bantu ntabwo nabo baba babikunze,ahanini uko kunuka biterwa na tumwe mudukoko tuba turi mubyo turya,tunywa tutagaragara,Bityo hano twabazaniye ubwoko 7 bw’ibiribwa ugomba gufata kugira ngo ugire impumuro nziza mu kanwa.
1.Amazi: Amazi yagufasha mu kugira mu kanwa heza ndetse akavanamo imwe mu myanda iba yasigaye mu kanwa (...)

Sponsored Ad

Kunuka mu kanwa buriya ntabwo ari ikintu cyiza,kuko ushobora no guhabwa akato mu nshuti zawe yewe ikaba n’intandaro yo kutarambana n’umukunzi wawe,nyamara nubwo biba ku bantu ntabwo nabo baba babikunze,ahanini uko kunuka biterwa na tumwe mudukoko tuba turi mubyo turya,tunywa tutagaragara,Bityo hano twabazaniye ubwoko 7 bw’ibiribwa ugomba gufata kugira ngo ugire impumuro nziza mu kanwa.

1.Amazi:

Amazi yagufasha mu kugira mu kanwa heza ndetse akavanamo imwe mu myanda iba yasigaye mu kanwa yaturutse k’ubiribwa uba wariye,kunywa amazi bituma uhumeka umwuka mwiza,ugahumura no mu kanwa.

2.Yahurute”Yoghurt”:

Yahurute igufasha mu kurwanya mikorobe ziba ziri mukanwa,hanyuma ubwo ugatangira kugira impumuro nziza mu kanwa ndetse n’umwuka uba uhumeka ugasohoka uhumura.

3.Pome:

Pome ndetse na Karote nabyo bigufasha koza imyanya y’ubuhumekero ndetse n’amenyo hanyuma ugatana n’impumuro mbi mu kanwa,bityo biba byiza iyo ugiye ufata pome ndetse na Karote ubundi ukabihekenya.

4.Ibiribwa bikungahaye kuri Vitamine C:

Icyo usabwa n’ugufata ibiribwa bikungahaye kuri Vitamine C,bizagufasha mu kukurinda mikorobe zishobora ku kuza mukanwa kawe,ntabwo aribyo gusa kuko ibiribwa bikungahaye kuri Vitamine C bizanagufasha mu kurwanya indwara z’ibyuririzi zo mu kanwa.

5.Ishu:

Ishu naryo riri mu bintu byagufasha mu kurwanya impumuro mbi ituruka mukanwa.Methyl Mercaptan ni Gaze ituruka mu gifu iterwa n’umwuka mubi wo mukanwa,Ikintu gishobora kurwanya uyu mwuka mubi n’uguhekenya amashu mabisi nta kindi.

6.Icyayi cya mukaru:

Icyayi cya mukaru ni cyiza ku buzima ndetse cyikaba n’intwaro igufasha kurwanya umwuka mubi,bityo rero iyo unyweye icyayi cya gituma mikorobe ziri mu kanwa zose zipfa mbese nta buhungiro ziba zifite bundi bwo kwihishamo.

7.Amata:

Kunywa amata nabyo bigufasha mu ntambara yo kurwanya impumuro mbi iva mu kanwa ariko ahanini n’amata y’inshyushyu ndetse agufasha no kugira mu kanwa heza,biba byiza ariko iyo uyanyoye nyuma yo gufata amafunguro.

Ibitekerezo

  • Murakoze kutugira inama, muribimwe mubyatugirira akamaro. Nubufasha bwiza mukubaka umuryango nyarnda, narindako haruguru mwatubwiyeko byaguteranya n’umukunzi wawe,inshuti zawe muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa