skol

Reba umugore wareze ababyeyi be abaziza ko bamubyaye ari mubi ashaka akayabo k’amamiliyoni y’impozamarira

Yanditswe: Wednesday 29, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Anabelle Jefferson w’imyaka 44 y’amavuko, akaba avuka muri Leta ya Calfornie muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, yareze ababyeyi be mu rukiko akaba abasaba amafaranga milioni 2 z’amadolari y’impozamarira kubera ko bamubyaye ari mubi.

Uyu mugore akaba ahamya ko ababyeyi be bagize uruhare rukomeye mu gutuma avuka afite isura mbi, bikaba byaramuteye ingaruka zikomeye ku mibanire ye n’abandi, aho amaze gutandukana n’abagabo batatu yikurikiranya, agakurizamo kandi no kurwara indwara y’agahinda gakabije no kwigunga, ndetse n’ibindi bibazo bitandukanye by’ihungabana.

Aragira ati :”Ababyeyi banjye ni babi cyane ku buryo ari ubugome bukabije kuba barahisemo kubyara abana. Ntabwo bari kubyara rwose !”.Agakomeza agira ati :” Hagakwiye kubaho ingamba zishyirwaho na Leta mu rwego rwo kubuza abantu b’amasura mabi kubyara abana !”

Jefferson ashinja ababyeyi be kuba barabyaye bazi ko bafite amasura mabi nawe bakamubyara asa nabo, maze ingaruka yabyo ikaba kuba yaragiye atandukana n’abagabo yashatse bamuziza ko ari mubi.

Aragira ati : "Mu gihe nari mu rukiko ndimo ntandukana n’uwo twashakanye bwa mbere, uwari umugabo wanjye yatangarije umucamanza ko igihe yabaga arimo kureba mu maso hanjye buri gitondo, yafatwaga n’isesemi hafi no kuruka !”. Akomeza agira ati :”Umugabo nashakanye nawe bwa nyuma, yari afite indwara y’amaso itaratumaga areba neza. Ariko bamaze kumubaga amaso maze akabona uburyo nsa, mu cyumweru cyakurikiyeho yahise asaba gatanya !”

Jefferson arateganya gushinga ikigo kizafasha abantu bahura n’ibibazo nk’ibye, ndetse banifuza kurega ababyeyi babo mu nkiko. Aranifuza kandi ko mu minsi iri imbere yazashyira igitutu kuri Leta kugira ngo itore itegeko ribuza rikanakumira ababyeyi bafite amasura mabi kubyara abana !

Ibitekerezo

  • Pole kabisa!! Byaba byiza wize Bible ukamenya ko muli paradizo abantu bose bazaba ari beza cyane.Ndetse n’abamugaye bazakira (Yesaya 35:5,6).Urupfu n’indwara nabyo bizavaho,ndetse no gusaza (Ibyahishuwe 21:4).
    Abantu bose bifuza kuzaba muli paradizo,bashaka imana cyane,ntibibere mu byisi gusa.Urugero ni baliya bantu bajya mu nzira no mu ngo z’abantu bakabwiriza ku buntu,badasaba icyacumi.Babifatanya no gukora akazi gasanzwe kugirango babeho.Yesu yadusabye gukora umurimo w’imana ku buntu (Matayo 10:8).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa