skol
fortebet

Reba urutonde rw’abana 5 babyaye bakiri bato cyane ku Isi(AMAFOTO)

Yanditswe: Wednesday 16, Aug 2017

Sponsored Ad

skol

Hari ibintu biba muri iy’isi tukabona ari ibitangaza cyane nko kubona umwana w’imyaka iri munsi y’icumi yarabyaye ,uwo wabibwira wese ntiyatinya kukubwira ko bitabaho kandi nyamara bibaho. Ababyeyi nk’ abo bato babaho byagenze gute?, wenda byaba ari igihe bakinnye bimwe bita iby’abana, cyangwa ugasanga umwana yafashwe ku ngufu bikamuviramo guterwa inda.
Ubu tukaba tugiye kubereka urutonde rwa bamwe mu bana b’abakobwa babyaye bakiri bato cyane ku isi kurusha abandi:
1.Lina Medina Uyu mwana (...)

1.Lina Medina

Uyu mwana yabaye umubyeyi igihe yarafite imyaka itanu n’igice gusa,ubwo yibarukaga umwana w’umuhungu mu w’i 1939, bwa mbere ababyeyi babona inda yabaye nini bagize ngo ni uburwayi ,bamujyana kwa muganga bagezeyo batungurwa no kumva muganga ababwiye ko umwana wabo atwite ndetse inda ifite amezi arindwi, nyuma ise yahise afungwa bakeka ko ariwe waba yarakoze ayo mahano gusa nyuma yaje gufungurwa kuko habuze ibimenyetso ndetse biza kurangira se w’umwana atanamenyekanye.

2.Sean Stewart na Emma Webster

Uyu mwana w’umuhungu sean stewart yabaye umupapa ku myaka 12 yonyine gusa ,ubwo yagiranaga ubucuti na Emma Webster nawe w’imyaka 15 gusa, aba bombi bakaba arabo mu Bwongereza, ndetse bo bakaba barakomeje umubano wabo kugira ngo barere umwana ,ariko bamaze gukura Emma yataye Sean kuko Sean yaje kuva mo umunyabyaha akajya afungwa buri munsi bamufungura agasubiramo maze Emma ararambirwa.

3.April Webster na Nathan Fishbourne

April Webster n’umukunzi we Fishbourne bari bafite imyaka 13 ubwo bakinaga iby’ abana, umwana yaje kuvuka bombi bafite imyaka 14,icyiza kiraho bo ni uko bakomeje bakabana bakarera umwana wabo ndetse bagakomeza kubana.

4.Alleshia Gregson

Uyu we ni igitangaza kuko yatwise afite imyaka 12 maze abigira ibanga biza kugaragara habura gato ngo abyare afite imyaka 13,uwayimuteye ntiyamenyekana maze nyuma y’andi mezi icumi gusa aba abyaye undi mwana muri 2013 ubwo uwamuteye iya 2 byaje no kugaragara ko ari nawe wamuteye n’iya mbere.

5.Tia Davies na Jordan Williams

Tia Davies yavutse ku babyeyi b’ingimbi bafite imyaka 15 maze nawe arabakurikiza, kuko ku myaka ye 14 gusa nawe yaje kwibaruka umwana wa mbere amubyaranye n’inshuti ye Williams nayo yari ifite imyaka 17. Ibi byaje gutuma papa w’umukobwa Tia Davies aba umu sogokuru wa mbere muto cyane ku isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa