skol
fortebet

Reba urutonde rw’imijyi igera ku 10 ibamo ibikorwa bya Satani kurusha indi ku isi

Yanditswe: Sunday 08, Oct 2017

Sponsored Ad

skol

Muri iyi minsi amadini amwe n’ amwe ashishikajwe no kubwiriza abantu ubutumwa bwiza bubayobora inzira yerekeza mu bwami bw’ ijuru ; abandi nabo barakataje mu kuramya no gusenga Sekibi.
Muri iyi minsi iyo ugenda mu nsengero zitandukanye ku isi usanga hari amadini amwe n’ amwe yamaze gushingira Satani intebe muri yo ndetse no kumwiyambaza aho rukomeye.
Ibi kandi bishimangirwa n’ imiryango ikomeye nk’ itorero risenga Satani Church of Satan ndetse Temple of Set bahozwa mu binyamakuru bikomeye ku (...)

Sponsored Ad

Muri iyi minsi amadini amwe n’ amwe ashishikajwe no kubwiriza abantu ubutumwa bwiza bubayobora inzira yerekeza mu bwami bw’ ijuru ; abandi nabo barakataje mu kuramya no gusenga Sekibi.

Muri iyi minsi iyo ugenda mu nsengero zitandukanye ku isi usanga hari amadini amwe n’ amwe yamaze gushingira Satani intebe muri yo ndetse no kumwiyambaza aho rukomeye.

Ibi kandi bishimangirwa n’ imiryango ikomeye nk’ itorero risenga Satani Church of Satan ndetse Temple of Set bahozwa mu binyamakuru bikomeye ku isi kubera umubare mwinshi w’ abanyamuryango bayabarizwamo n’ uburyo amateraniro yabo yitabirwa. Ubushakashatsi bwakozwe n’ ikinyamakuru Listverse.com bugaragaza imijyi icumi ikorerwamo ibikorwa byo kuramya Satani kurusha ahndi ku isi.

10. Umujyi wa Turin mu Butaliyani

Umujyi wa Turin uherereye mu majyaruguru y’ u Butaliyani ushyirwa mu majwi ku kuba ku isonga ry’ ibikorwa bya sekibi ndetse n’ abayoboke be ku mugabane w’ Uburayi wose. Muri 1980, Kiliziya Gatulika yashyizeho itsinda ry’ abantu bo kurwanya imyuka mibi igaragara muri uyu mujyi.

Ibyapa byinshi muri uyu mujyi nka Piazza Statuto, Via Vittorio Alfieri na Piazza del Palazzo bifite ibimenyetso bikomeye bigaragaza imbaraga za sekibi nk’ amababa ndetse n’ ikimenyetso cy’ inyenyeri gikoreshwa na illuminati.

9. Umujyi wa Bolsover mu Bwongereza

Bolsover ni umujyi ukorerwamo n’ imbaraga za Satani kurusha ahandi mu Bwongereza. Ibi byaturutse mu ibarura ryakozwe muri 2011 nyuma y’uko abaturage basaga 17 mu bihumbi 76 abangana na 0.2% bemeje ko basenga satani.
Itorero rya Satani, Church of Satan ryahakanye aya makuru rivuga ko iryo shami batarizi.

8. Umujyi wa Amityville muri Amerika

Amityville ni umujyi muto uherereye i Newyork. Inkuru z’ ubwicanyi bwa hato na hato zakomeje gutera benshi inkeke ku bijyanye n’ imyemerere ya gipagani yahoo.
Uwitwa Ronald yishe abavandimwe be batandatu mu ijoro ryo kuwa 13 Ugushyingo 1974, agejejwe imbere y’ ubutabera avuga ko yabitewe n’ umwuka wa sekibi umurimo ndetse n’ amajwi yamuvugiragamo.

Ubwicanyi bwinshi bukorerwa muri uyu mujyi bwitirirwa abantu bivuga ko basengera mu madini ya Satani ndetse hakaba n’ abica abantu babahora ko banze kuvuga ko bakunda Satani.

7. Fort Thomas muri Kentucky

Nyuma y’ umurambo waciwe umutwe watowe mu rwuri ruri hafi ya Fort Thomas muri Kentucky muri Gashyantare 1896, amakuru yashyizwe ahagaragara yerekenye ko ari umugore wari utwite wishwe.

Itohoza ryakozwe ryasanze abagabo babiri Walling na Jackson bishe Pearl Bryan bashakaga ibice bye byo gukoresha mu mihango ya gipagani y’ ubupfumu.
Mu gisubizo bahaye polisi ntibagaragaje aho bashyize umutwe bakuye ku murambo, ahubwo bagashimangiraga ko bari barimo umwuka wa Satani.

6. Umujyi wa St James muri Leta ya New York

Ikirwa cya Long Island muri St James kivugwamo abantu benshi bakorana na satani, ari nabyo bituma byitirirwa umujyi wose wa St James. Abaturage baho bemera ko hari urusengero rwa Satani Devil Worship House.

Abenshi mu batuye New York bemeza ko aka gace karangwamo ibintu bitangaje byerekana imbaraga za sekibi birimo kugurumana kw’ imiriro ikongora inzu ku manywa y’ ihangu, amajwi y’ abantu batagaragara abatera mu masaha ya nijoro akabatesha umutwe. Ibi bikorwa byatumye imwe mu miryango itangira kuhimuka.

5. Umujyi wa Victoria muri British Columbia

Mu myaka y’ 1980, imyemerere ya gipagani yari ahantu hose muri uyu mujyi binyuze ku bikomerezwa bitandukanye byagaragaraga mu mafilimi, mu ndirimbo no ku mateleviziyo bamamaza imikorere ya gipagani.

Iki gikorwa cyatijwe umurindi n’ itsinda ryiswe “satanic panic,” ryashinzwe mu rwego rwo guhugura abaririmbyi bahimbaza sekibi.

Mu gitabo cyashyizwe hanze na Michelle Smith, yatangaje ko we na mugenzi basambanyijwe ku ngufu mu rusengero rwasengeragamo abayoboke ba Satani.

4. Toledo muri Ohio

Uyu mujyi ufatwa nk’ ukorerwamo na satani ku rwego rwo hejuru, wamenyekanye cyane nyuma yo kuba ingoro ya Herbert Sloane, wafatwaga nk’ uwatangije idini risenga Satani mu 1948.

Sloane yakoraga imihango yo guterekera mu nzu yatunganyirizwagamo imisatsi, ndetse akavuga ko yemera akanizera Satani.
Sloane n’ itsinda rye bari mu bayoboke b’ iri dini bashyize hanze bwa mbere ko bakorana na Satani mu rusengero rwabo rwitwa LaVey’sChurch of Satan.

3. Umujyi wa San Francisco muri California

Kwizera Satani muri San Francisco benshi babikuye ku myemerere y’ urusengero rwa Anton LaVey rwizera Satani , waje kwitwa Papa(Pope) wirabura.
Nyuma y’ imyaka ibiri ashinze idini rya Satani, ryaguye imipaka ritangira gukorera mu karere ka Richmond.

San Francisco n’ utundi duce bihana imbibi nayo twakunze kurangwa n’ ibikorwa by’ ubwicanyi bukorwa n’ abantu batandukanye bahamya ko ari abayoboke b’ idini rya Satani.

2. Umujyi wa Perugamo mu cyahoze ari Bugiriki

Umujyi wa Perugamo wari uherereye hafi n’ umujyi wa Bergama muri Turukiya y’ ubu, ntabwo ukibaho.

Yohana ari ku kirwa cy’ i Patimo yavuze ko Perugamo ari umujyi wa Satani kubera ubwicanyi, ubusambanyi, imigenzo n’ imihango ya gipagani yakorwaga n’ abawutuye nkuko ijambo ry’ Imana mu Byahishuwe 2.12-13 ribivuga.

“Wandikire marayika w’Itorero ry’i Perugamo uti “Ufite inkota ityaye ifite ubugi impande zombi aravuga aya magambo ati ‘Nzi aho uba ko ari ho intebe y’ubwami bwa Satani iri, nyamara ugakomeza izina ryanjye ntiwihakane kunyizera, ndetse no mu minsi ya Antipa umugabo wakiranukiraga kumpamya, wiciwe iwanyu aho Satani aba.”

1. Umujyi wa Lalish muri Iraq

Ibitekerezo

  • Turabemerape muzaryaneyo my friend!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa