skol
fortebet

Reba urutonde rwa bamwe mu byamamare bitandukanye n’ababaye abaperezida bapfuye muri uyu mwaka wa 2020[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 07, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Kuva muri Mutarama kugeza mu UKubuza uyu mwaka wa 2020 hari abagiye bitaba Imana benshi kandi batandukanye urupfu rwabo rushegesha imitima ya bamwe mu batuye isi tutibagiwe n’abahitanywe n’ikii cyorezo cya Covid-19,bityo ibi bikaba ari bimwe mu byamamare ndetse na bamwe mu babaye abaperezida bapfuye muri uyu mwaka n’ubwo tutarawugeza ku musozo:

Sponsored Ad

1.Karuranga Virgile wamamaye nka DJ Miller

Karuranga Virgile wamamaye nka DJ Miller mu kuvanga imiziki no gufatanya n’abandi bahanzi mu ndirimbo, yitabye Imana ku tariki ya 05 Mata 2020, nyuma y’iminsi mike yari amaze mu bitaro, abaganga bakurikirana indwara ya stroke yari amaranye igihe gito.

2.Kizito Mihigo

Mu buryo bwatunguye benshi muri Gashyantare uyu mwaka, umuhanzi wari icyamamare mu muziki wo mu Rwanda byavuzwe ko yitabye Imana. Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu rukerera rwo ku wa mbere tariki 17 Gashyantare 2020, ahagana saa kumi n’imwe, Kizito Mihigo w’imyaka 38 wari ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Remera yasanzwe yiyahuye arapfa. yasezeweho bwanyuma tariki 22 Gashyantare 2020.

3.Daniel arap Moi

Uwahoze ari perezida wa Kenya,Daniel arap Moi,wamaze imyaka 24 ayobora iki gihugu, yitabye Imana ku myaka 95 y’amavuko.

Daniel arap Moi yaguye mu bitaro bya Nairobi taliki ya 04 Gashyantare 2020. afite agahigo ko kuba ariwe wamaze igihe kinini ayobora Kenya [imyaka 24] yitabye Imana nkuko byatangajwe na perezida Uhura Kenyatta.Uyu musaza wahoze ari mwarimu nyuma akaza kuba perezida wa Kenya,yahinduye byinshi muri Politiki y’iki gihugu by’umwihariko ku bibazo by’ubutaka.

4.Pierre Nkurunziza

Pierre Nkurunziza wari Perezida w’u Burundi yitabye Imana ku itariki 08 Kamena 2020 azize indwara y’umutima nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’u Burundi.

Guhera kuwa Gatandatu tariki ya 06 Kamena 2020,Perezida Petero Nkurunziza yari ari kuvurirwa mu bitaro bizwi nka Hôpital du cinquantenaire Natwe Turashoboye bya Karuzi, biri mu bikomeye mu gihugu cy’ u Burundi hafi y’umurwa mukuru, Gitega,nyuma yo gufatwa n’uburwayi byavugwaga ko ari Coronavirus, ubwo yari avuye kureba imikino y’igikombe cyitiriwe umukuru w’igihugu muri Volleyball.

5.Diego Maradona

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Diego Armando Maradona, yitabye Imana ku myaka 60 azize indwara y’umutima, nyuma y’ibyumweru bibiri asezerewe mu bitaro aho yari yabazwe mu mutwe, Maradona yitabye Imana ku itariki ya 25 Ugushyingo 2020 muri Argentine.

Mu byo azahora y’ibukirwaho ni ukwegukana igikombe cy’isi cyo mu mwaka wa 1986 aho yanikubiye ibihembo byinshi byatanzwe icyo gihe.

Mu mwaka wa 1990 yongeye kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi ariko ntiyabasha kwegukana igikombe.

6.Kobe Bryant

Kobe Bryant wanditse amateka mu mukino w’intoki wa Basketball, yitabye Imana ku myaka 41 mu mpanuka y’indege ya kajugujugu yahitanye abandi bantu bane barimo n’umukobwa we w’imyaka 13.

Ni umwe mu bagabo banditse amateka akomeye muri Basketball atuma benshi bakunda uyu mukino, kubera ubuhanga bwamuranze mu myaka yose yakinnye kugeza mu 2016 ubwo yahagarikaga gukina. Yatwaye ibikombe bitanu bya NBA akinira LA Lakers.

Bryant yapfuye tariki ya 26 Mutarama 2020 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yari mu ndege ye ya kajugujugu yakoreye impanuka muri Leta ya California mu gace ka Calabasas.

7.Chadwick Aaron Boseman

Umukinnyi wa filime w’Umunyamerika Chadwick Aaron Boseman wamenyekanye cyane nka King T’Challa muri filime ‘Black Panther’ yakunzwe ku isi mu mwaka wa 2018 yitabye Imana azize Kanseri yo mu mara, nk’uko byatangajwe n’umuryango we ku wa Gatanu tariki 28 Kanama 2020.

8.Papa Bouba Diop

Papa Bouba Diop wamenyekanye mu ikipe y’igihugu ya Sénégal, yitabye Imana tariki ya 29 Ugushyingo 2020 i Paris mu Bufaransa ku myaka 42, azize uburwayi yari amaranye iminsi.

Uyu mugabo yakinnye igihe kinini mu kibuga hagati yugarira, amenyekana mu makipe arimo Lens mu Bufaransa n’andi yo mu Bwongereza arimo Fulham na West Ham.

Diop yabashije gutsindira Sénégal ibitego 11, icya kabiri muri byo kikaba ari icyo yatsinze u Bufaransa ubwo ikipe y’igihugu ya Sénégal izwi nka Les Lions de la Teranga yatsindaga u Bufaransa 1–0, mu mukino ufungura Igikombe cy’Isi cyo mu 2002, mu gihe ari bwo bwari bufite igikombe giheruka.

Ni na wo mukino wa mbere Sénégal yari ikinnye mu gikombe cy’Isi.

9.Valéry Giscard d’Estaing

Valéry Giscard d’Estaing uzwi kandi ku izina rya Giscard cyangwa VGE, yari umunyapolitiki w’Ubufaransa wabaye Perezida w’Ubufaransa kuva 1974 kugeza 1981.

Amaze kuba minisitiri w’imari iyobowe na minisitiri w’intebe Jacques Chaban-Delmas na Pierre Messmer, yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu yo mu 1974 n’amajwi 50.8% atsinze François Mitterrand w’ishyaka rya Gisosiyalisiti.

10.Benjamin William Mkapa

Benjamin William Mkapa wabaye Perezida wa Tanzaniya guhera mu mwaka wa 1995 kugeza 2005 yitabye Imana afite imyaka 81 y’amavuko tariki ya 24 Nyakanga 2020 amakuru y’urupfu rwe akaba yaratangajwe na Perezidansi y’icyo gihugu tariki ya 24 Nyakanga 2020.

Itangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa Tanzania Dr. John Pombe Magufuli, rivuga ko Benjamin W. Mkapa yaguye mu bitaro byitwa Jijini biherereye i Dar es Salam muri Tanzaniya, nyuma y’iminsi mike yari ahamaze arwaye.

Benjamin W. Mkapa yabaye Perezida wa gatatu wa Tanzaniya asimbuye Ali Hassan Mwinyi. Nyuma yo kuyobora manda ebyiri z’imyaka itanu buri imwe, yaje gusimburwa na Jakaya Mrisho Kikwete.

Icyegeranyo cya Celebzmagazine

Ibitekerezo

  • Uyu mwaka wabaye mubi Cyn kubera covid 19.

    Dukomeze gufata mumugongo abasigaye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa