skol

Rihanna ngo agatima karacyatera kerekeza kuri Chris Brown wamukubise urushyi

Yanditswe: Saturday 08, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Rihanna yatangaje ko azi neza ko Chris Brown azakemura ibibazo amazemo iminsi ku buryo bukwiriye nk’umubyeyi.ndetse amubwira ko nubwo batandukanye barwanye gusa akimufite ku mutima . Imwe mu nshuti za hafi za Rihanna nk’uko Hollywoodlife ibitangaza, yavuze ko Rihanna yifatanyije n’uwahoze ari umukunzi we muri ibi bihe yajyanywe mu nkiko na Nia babyaranye umwana w’umukobwa amusaba ko yakongera indezo yageneraga umwana.
Yagize ati” Rihanna yifatanyije n’uwo bakoze bakundana Chris (…)

Umuhanzi Rihanna yatangaje ko azi neza ko Chris Brown azakemura ibibazo amazemo iminsi ku buryo bukwiriye nk’umubyeyi.ndetse amubwira ko nubwo batandukanye barwanye gusa akimufite ku mutima .

Imwe mu nshuti za hafi za Rihanna nk’uko Hollywoodlife ibitangaza, yavuze ko Rihanna yifatanyije n’uwahoze ari umukunzi we muri ibi bihe yajyanywe mu nkiko na Nia babyaranye umwana w’umukobwa amusaba ko yakongera indezo yageneraga umwana.

Yagize ati” Rihanna yifatanyije n’uwo bakoze bakundana Chris Brown muri iki gihe ahanganye n’ibibazo by’uwo babyaranye. Yemera nta gushidikanya ko Chris akunda umukobwa we. n’ubwo ativanga mu buzima bwe, azi neza ko Chris yifuzaga kuba umubyeyi”

Ati” Nta munsi washira Chris adatekereje kuri Rihanna. Amufata nk’umukobwa wa mbere ku isi ndetse ko ari urukundo rw’ubuzima bwe bwose. Chris Akunda kumva yabaho aticuza gusa ntiyishimira kuba hari icyavugwa nabi hagati ye na Rihanna”

Ubusanzwe urukiko rwategetse ko azajya atanga $ 2,500 ku kwezi nk’indezo nyuma birahinduka ashyirwa kuri $ 5,000

Uwo babyaranye ari we Nia Guzman yamaze kwitabaza umunyamategeko Lissa Bloom asaba ko indezo y’umwana yakongerwa ikagera ku $ 18,336 ni ukuvuga Frw 15,878,976.

Chris Brown w’imyaka 28 na Nia w’imyaka 34 y’amavuko babyaranye umwana w’umukobwa witwa Royalty mu mwaka wa 2014.

Aba bombi batangiye gutagira ibyo bumvikanaho ubwo impfura yabo iri hafi kuzuza umwaka umwe w’amavuko.

Indi nshuti ya hafi yemeza ko Rihanna ashyigikiye Chris Brown bitewe n’uko adahwema( Chris Brown) kugaragaza ko akimukunda.

Twakwibutsa ko Rihanna yakundanye na Chris Brown ahagana mu mwaka wa 2014 aho batandukanye barwanye kugera ubwo Chris yamukubise urushyi ndetse agahita ajyanwa mu nkiko kubera ibyo yakoreye umukunzi we.

Ibitekerezo

  • Ni kimwe na wa mugore Jay Polly aherutse gukura amenyo 3.Rihanna nawe,uyu mugabo yaramukubise.Nyamara ngo barakundana!!Ntitukavuge ko abantu bahuzwa na sex gusa baba "bakundana".Iyo umuhungu amuhaze,aramuta cyangwa akamukubita,cyangwa akamwica.Sex yagenewe gusa umuntu muzashakana binyuze mu mategeko.Imana ivuga ko abasambanyi,kimwe n’abandi bose bakora ibyo imana itubuza,izabarimbura ku munsi w’imperuka,igasigaza abantu bayumvira gusa bazatura mu isi izaba paradizo,abandi bakajya mu ijuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa