Ringtone wabenzwe na Zari yabaye umupadiri [AMAFOTO]
Yanditswe: Wednesday 01, Aug 2018
Ringtone wahaye Zari imodoka ya Ranger Rover nshya akayanga kuri ubu yabaye umupadiri.
Umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana muri Kenya uzwi nka Ringtone yashyize hanze amafoto kuri instagram agaragaza yambaye ikanzu ubusanzwe yambarwa n’abapadiri bo mu idini rya Katurika.
Mu butumwa uyu muhanzi yashyize kuri Instagram konte ye yavuze ko kuri ubu arimo kwiga ibijyanye n’ubupadiri aho mu gihe cya vuba azaba ari umwe mu bavugabutumwa bakomeye mu idini rya katurika.
Bamwe muba mukurikira ku mbuga nkoranyambaga batunguwe no kubona uyu mugabo yambaye ikanzu year ndetse n’umusaraba ari muri kiliziya ahantu hatazwi .
Twakwibutsa ko uyu musore yamenyekanye ubwo yavugaga ko agiye kugurira imodoka Zari The Boss Lady witeguraga kuza muri Kenya mu bikorwa bitandukanye birimo gufasha abagore n’abana batishoboye gusa uyu muherwekazi yasubiye muri Afurika y’Epfo atabonanye nuyu muhanzi wamwemereye impano y’imodoka igezweho ya Ranger Rover.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *