Ringtone wahaye Zari imodoka akamubura yahawe urwamenyo n’abantu batangira no kumwigana [AMAFOTO]
Yanditswe: Sunday 13, May 2018
Umuhanzi Ringtone Apoko yahawe urwamenyo kuri interinete nyuma y’ ifoto y’imdoka yaguze ngo ayihe Zari akamubura .
Abantu batandukanye batangiye kujyenda baha urwamenyo Ringtone Apoko uririmba indirimbo zihimbaza Imana nyuma y’ iminsi micye aguze imodoka yo mu bwoko bwa Ranger Rover Sport avugako yayiguriye Zari nk’ impano yamugeneye.
Taliki ya 10 Gicurasi 2018. Nibwo byari biteganyijwe ko Zari Hassan agomba kugera muri Kenya aho yaraje mu bikorwa birimo gukanguriria abagore kwirinda kanseri ifata amabere aho yabageneye impano zitandukanye ku bibarutse iryo joro
Ubwo uyu musore yamenyakaga ko Zari yageze aho yafashe ya modoka niko kuyiparika kuri hoteli imwe ikomeye muri Kenya mu gihe yarategereje ko Zari aza kuza kureba impano yamugeneye gusa byarangiye atahageze , ibi bikaba byatumye abantu bamuha urwamenyo ndetse batangira kumwigana bifashishije ibikoresho bitandukanye birimo ingorofani , imodoka babikora nkuko uyu musore yabigenze.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *