skol
fortebet

Rubyiruko namwe babyeyi reba uburyo wakwitwara igihe urakaye cyangwa hari ukurakaje bikakurinda izindi ngaruka zirenze

Yanditswe: Sunday 30, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

“Nakankamiye mukuru wanjye maze nkubita urugi n’umujinya mwinshi, ku buryo akuma kari inyuma y’urugi kahise gatobora urukuta. Aho hantu hacukutse hahoraga hanyibutsa ko ibyo nakoze byari ubupfapfa.”​—Diane. *

Sponsored Ad

“Natombokeye papa ndamubwira nti ‘uri umubyeyi mubi,’ ubundi nkubitaho urugi. Ariko mbere yo gufunga urugi, nabonye papa agize agahinda kenshi, nicuza impamvu mubwiye ayo magambo.”​—Lauren.

Ese ibyabaye kuri Lauren na Diane byigeze bikubaho? Niba byarakubayeho, iyi ngingo ishobora kugufasha.

ICYO WAGOMBYE KUMENYA

Kugaragaza uburakari bigutesha agaciro. Briana ubu ufite imyaka 21, yaravuze ati “numvaga ko abantu bagomba kunyemera uko ndi, bakamenya ko ndi umunyamujinya. Icyakora natangiye kubona ko iyo abantu barakaye ntibamenye kwifata bamera nk’abasazi, nza gusanga nanjye ari uko abandi bambona.”

Bibiliya igira iti “umuntu urakara vuba akora iby’ubupfapfa.”​—Imigani 14:17.

Uburakari bushobora gutuma abantu bakwitarura. Daniyeli ufite imyaka 18 yaravuze ati “iyo ugaragaje uburakari bigutesha agaciro n’icyubahiro.” Elaine w’imyaka 18 na we ni uko abibona. Yaravuze ati “umuntu ugaragaza uburakari nta wifuza kumwegera, ahubwo abantu baramutinya.”

Bibiliya igira iti “ntukagirane ubucuti n’umuntu ukunda kurakara, kandi ntukagendane n’umuntu ukunda kugira umujinya mwinshi”​— Imigani 22:24.

Ushobora kugira ucyo uhindura. Sara w’imyaka 15 yaravuze ati “ibintu uhura na byo bishobora kukurakaza, si ko buri gihe ushobora kubyirinda. Icyakora ushobora guhitamo uko wakwitwara mu gihe bikurakaje. Ntibyaba bikwiriye ko utomboka.”

Bibiliya igira iti “utinda kurakara aruta umunyambaraga, kandi umenya kwifata aruta uwigarurira umugi.”​—Imigani 16:32.

ICYO WAKORA

Ishyirireho intego. Aho kuvuga uti “ni uko nteye,” ishyirireho intego yo kugira icyo uhindura mu gihe runaka, urugero nko mu mezi atandatu. Muri icyo gihe cyose uzajye wandika aho ugeze wikosora. Igihe cyose ugaragaje uburakari, jya wandika (1) icyabaye, (2) uko wabyitwayemo, (3) uko wagombye kuba witwaye n’impamvu. Hanyuma, ishyirireho intego yo kuzabyitwaramo neza ubutaha nihagira ukurakaza. Inama: Jya wandika nanone aho witwaye neza, n’ukuntu wumvaga umeze neza nyuma yo kwifata ntugaragaze uburakari.​—⁠Ihame rya Bibiliya: Abakolosayi 3:​8.

Ntukihutire kurakara. Niba hari ikintu kikurakaje cyangwa umuntu ukurakaje, ntugahite uvuga ikikujemo cyose. Ahubwo ujye ureka hashire akanya. Niba ari ngombwa jya ufata akanya wiruhutse. Erik ufite imyaka 15 yagize ati “iyo niruhukije bituma ntekereza mbere yo kugira icyo mvuga cyangwa nkora, cyazatuma nicuza nyuma yaho.”​—⁠Ihame rya Bibiliya: Imigani 21:​23.

Jya usuzuma impamvu nyoroshyacyaha. Hari igihe ushobora kurakara kubera ko wibanze ku byakubabaje gusa. Ariko kandi, jya ugerageza no kureba ingaruka byaba byagize ku bandi. Umukobwa witwa Jessica yaravuze ati “nubwo umuntu yaba agaragaje ko atagira ikinyabupfura, akenshi mba nshobora kubona impamvu yatuma niyumvisha icyabimuteye.”​—⁠Ihame rya Bibiliya: Imigani 19:​11.

Ujye wigendera mu gihe bibaye ngombwa. Bibiliya igira iti “ujye wigendera intonganya zitaravuka” (Imigani 17:14). Nk’uko uwo murongo w’Ibyanditswe ubigaragaza, hari igihe guhunga umuntu ufite uburakari bwinshi biba byiza. Ku bw’ibyo, aho kugira ngo ukomeze gutekereza ku byabaye ari na byo bituma urushaho kurakara, ujye ushaka ikindi wakora. Umukobwa witwa Danielle yaravuze ati “nabonye ko gukora siporo bituma ntuza, uburakari bukagabanuka.”

Jya wirengagiza ibyabaye. Bibiliya igira iti “nimurakara, ntimugakore icyaha. Amagambo yanyu muyabike mu mutima . . . , maze mwicecekere” (Zaburi 4:4). Zirikana ko kumva ko ugomba kugaragaza uburakari atari bibi. Icyakora aho ikibazo kiri, ni ukumenya uko biri bugende nyuma yaho. Uwitwa Richard yaravuze ati “ntukemere ko abantu bakurakaza, kuko byatuma bakubahuka. Jya ugaragaza ko uri umuntu mukuru wirengagize ibyabaye.” Nubigenza utyo, uzaba ushobora gutegeka uburakari bwawe, aho kugira ngo abe ari bwo bugutegeka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa